Nyuma yo kwegukana igihembo mu birori bya The African Entertainment Awards, The Ben yegukanye ikindi gikombe muri USA
Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] akomeje kwandika amateka ku ruhando mpuzamahanga, nyuma yo kwegukana igihembo mu birori bya The African Entertainment Awards, USA (AEAUSA) 2025, aho yatsinze mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo mwiza mu Burasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru y’Afurika “Best Male Artist – East/South/North Africa.”
Muri iki cyiciro, The Ben yahigitse amazina akomeye mu muziki wa Afurika, barimo Mouh Milano, Rophnan, Rayvanny, Kouz1, Likacase Qays, Marioo, Bien-Aimé Baraza, Master KG na Dizzy Dros, ibintu byashimangiye ko ari umwe mu bahanzi bahagaze neza ku mugabane wa Afurika.
Ku rundi ruhande, Bruce Melodie wari uhagarariye u Rwanda mu byiciro bitandukanye, ntiyahiriwe nubwo yari ahatanye bikomeye.
Mu cyiciro cya “Social Media Influencer of the Year,” Bruce Melodie ntiyabashije kwegukana igikombe, cyatwawe n’itsinda Ghetto Kids ryo muri Uganda.
Iki cyiciro cyari gihanganiwemo n’abandi barimo Realijfrosh, Maryan Abdiwali Ahmed, William Last KRM, Adeoluwa Prince Enioluwa, Boity Thulo, Althea Brown (Metemgee), Vera Sidika na Mimie.
Na none kandi, Producer Element wari uhagarariye u Rwanda mu cyiciro cya “Music Producer of the Year,” ntiyabashije gutsinda, kuko igikombe cyegukanywe na DJ Maphorisa wo muri Afurika y’Epfo.
Umuhanzikazi Shenseea, utegerejwe i Kigali tariki ya 3 Mutarama 2026, na we ntiyahiriwe mu cyiciro cya “International Artist of the Year,” kuko igikombe cyatwawe na Burna Boy.
Mu cyiciro cya “Rising Star of the Year,” umuhanzikazi Zuba Ray wo muri Kina Music yari ahataniye ntiyahiriwe, kuko igihembo cyegukanwe na Oriyano.
Mu byaranze ibi bihembo kandi, indirimbo “My Darling” ya Chella, uherutse gutaramira i Kigali mu birori bya The Silver Gala, ni yo yatwaye igihembo cy’indirimbo y’umwaka “Song of the Year,” ihigitse izindi ndirimbo zirimo “Tombe’” ya Producer Element.
Bruce Melodie yari anahatanye mu cyiciro gikomeye cy’umuhanzi w’umwaka (Artist of the Year), ariko ntiyabashije kwegukana igihembo, cyatwawe n’umuhanzikazi Josey.
Mu cyiciro cya “Best Music Video,” indirimbo “When She’s Around” ya Bruce Melodie yakoranye na Shaggy yahigitswe na “MMS” ya Asake na Wizkid.

Ibihembo bya African Entertainment Awards, USA (AEAUSA) biri mu byubashywe ku rwego mpuzamahanga, aho byizihiza impano, ubuhanzi n’uruhare Abanyafurika n’abo mu birwa bya Caribbean bagira mu iterambere ry’imyidagaduro, umuco n’ubukungu.
Uyu mwaka wa 2025 wabaye uwa 11 w’ibi bihembo, bikaba byarakomeje kwigaragaza nk’urubuga rukomeye rutanga icyubahiro ku bahanzi, abacuruzi, abahanga mu guhanga udushya n’abagira uruhare mu iterambere ry’imibereho y’abaturage ku isi.
Gutora byatangiye ku wa 17 Ukwakira 2025, bisozwa ku wa 15 Ukuboza 2025, hifashishijwe urubuga www.aeausa.net, aho abafana baturutse hirya no hino ku isi bagize uruhare mu gutora.
Abatsinze batangajwe ku mugaragaro ku wa 20 Ukuboza 2025, ari na bwo amazina yabo yatangiye gushyirwa ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga n’urubuga rwa AEAUSA.
Nubwo atari bose bahiriwe, intsinzi ya The Ben yongeye kugaragaza ko umuziki nyarwanda ukomeje gufata umwanya ku ruhando mpuzamahanga, ugaha icyizere n’abandi bahanzi bakizamuka.
Kanda hano ubashe urutonde rwose rw'abatsinze.