RDC yongereye ingabo mu nkengero z’Umujyi wa Uvira
Nyuma y’aho AFC/M23 itangaje ko igiye gukura abarwanyi bayo mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangiye kurunda ingabo mu nkengero zawo mbere yo kuwinjiramo.
Amakuru yizewe avuga ko tariki ya 16 Ukuboza 2025, ubwo AFC/M23 yatangazaga ko igiye kuva muri uyu mujyi, indege y’ubwikorezi ya B737-900 yakuye abasirikare 500 ba RDC mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo, ibajyana mu Mujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.
Aba basirikare bavuye muri Kalemie, bakomereza mu Mujyi wa Baraka muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu ntera y’ibilometero 80 mu majyepfo y’Umujyi wa Uvira, kugira ngo bongerere imbaraga bagenzi babo bari muri iki gice.
Uwo munsi, ubwato bubiri bwari butwaye abasirikare ba RDC n’abacanshuro b’abazungu bataramenyekana umubare bwageze ku cyambu cya Baraka, buturutse muri Kalemie. Aba babanje kuva i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, bagera i Kalemie tariki ya 15 Ukuboza.
Hagati ya tariki ya 14 n’iya 16 Ukuboza, Leta ya RDC yohereje abacanshuro 26 b’Abanya-Colombie mu gace ka Mboko no muri Santere ya Fizi. Bari bafite indege eshatu zitagira abapilote zo kugaba ibitero ku birindiro by’umutwe wa Twirwaneho muri Minembwe.
AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu Mujyi wa Uvira tariki ya 17 n’iya 18 Ukuboza, isobanura ko yabikoze nk’ingamba yo kurema icyizere mu biganiro by’amahoro bibera i Doha muri Qatar, kugira ngo amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC abonerwe umuti urambye.
Tariki ya 17 Ukuboza, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yagize ati “Turasaba abaturage gukomeza gutuza. Turasaba abahuza n’abandi bafatanyabikorwa kurinda Uvira urugomo, ibitero no gusubiramo kw’ingabo.”
AFC/M23 yasabye Leta ya RDC kwirinda ibikorwa imenyereweho byo gusubira mu bice yavuyemo no kwibasira abasivili babituyemo. Yifuza ko Umujyi wa Uvira wagenzurwa n’ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho.