RIB yafunze abakozi 6 ba SACCO n'umwe wo mu murenge mu karere ka Nyamagabe

RIB yafunze abakozi 6 ba SACCO n'umwe wo mu murenge mu karere ka Nyamagabe

Abakozi 5 b’Umurenge SACCO n’umukozi umwe ushinzwe irangamimerere bafunzwe bakeka kunyereza umutungo n’inyandiko mpimbano.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko RIB yafunze abakozi 6 barimo abakozi b’Umurenge SACCO, ndetse n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe.

Barakekwaho kunyereza amafaranga no gukora inyandiko mpimbano.

Mu bafunzwe bakekwaho iki cyaha, harimo Umucungamutungo wa SACCO witwa Munyarubuga Ildephonse w’imyaka 38, Musabyimana Thèrese w’imyaka 30 y’amavuko wari Umubitsi wa SACCO, Uwamahoro Alexia w’imyaka 44 y’amavuko wari Umubitsi, Iradukunda Eliane ushinzwe kwakira abagana SACCO, Uwamahoro Immaculée w’imyaka 36 y’amavuko akaba ashinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gatare.

Undi wafunzwe ni Umukozi w’Irembo uyu akaba ari musaza wa Nyirahabimana Fortunée wari ushinzwe inguzanyo muri SACCO akaba yarapfuye.

Ayo makuru avuga ko aba bakozi bose bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa SACCO mu bihe bitandukanye, bakaba barakoze inyandiko zisaba inguzanyo, ariko ari iza baringa bakazikora mu mazina y’abakiliya babitsa amafaranga yabo muri SACCO ishami rya Gatare.

Nyakwigendera Nyirahabimana ngo yateguraga inyandiko zisaba inguzanyo mu mazina y’abanyamuryango ba SACCO, izo nyandiko zigashyirwaho umukono na Perezida wa SACCO afatanyije n’Umucungamutungo bakaziha uwitwa Iratwumva Sabato akazishyikiriza umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gatare, akemeza amasezerano ya baringa yo kwaka inguzanyo, amafaranga bagahita bayanyuza kuri konti y’umukiliya bakongera kuyakuraho adahari bakayatwara.

Ayo makuru akavuga kandi ko hari n’andi mafaranga y’abanyamuryango bakuye kuri konti zabo batabizi, bajya kuri SACCO bagasanga amafaranga yarabikujwe, kandi bo batarabigizemo uruhare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrande yemereye UMUSEKE ko abo bakozi batangiye gukurikiranwa n’inzego z’Ubugenzacyaha ariko yirinda kugira byinshi atangaza.

Ati: "Yego hari abakozi 6 batangiye kubazwa ibirenze kuri ibyo biri mu iperereza."

Kugeza ubu amakuru avuga ko hari miliyoni 40Frw arenga ubugenzuzi bumaze kugaragaza, bamwe mu batanze amakuru bakavuga ko ayo bamaze kunyereza arenga izo miliyoni kubera ko igenzura rikomeje.

Posted On: Dec 16,2025