Rutsiro FC yabaye ikipe ya mbere itsinze Al Hilal muri shampiyona y'u Rwanda
Ikipe ya Rutsiro FC, yatsinze Al-Hilal SC ibitego 2-1, iba iya Mbere mu zikina Shampiyona y’u Rwanda ibashije kubona intsinzi kuri aba banya-Sudani.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba. Rutsiro FC yatozwaga na Omar Rubangura uzakomeza kungiriza Niyonkuru Gustave wasimbuye Bizumuremyi Radjab wasezerewe n’iyi kipe.
Ibitego bya Jean Kabula na Nkubito Amza, ni byo byahesheje abanya-Rutsiro intsinzi mu gihe abanya-Sudani batsindiwe na El Hadji Kane igitego kimwe kitari gihagije.
Iyi kipe yo mu Burengerazuba, yahise ishyiraho agahigo ko kuba ikipe ya Mbere yo muri Shampiyona y’u Rwanda yabashije gutsinda Al-Hilal SC.
Gutsinda uyu mukino, byatumye Rutsiro FC yuzuza amanota 13 ihita inigira imbere ku rutonde rwa Shampiyona.
Abanya-Rutsiro bazagaruka i Kigali mu mpera z’iki Cyumweru aho bazaba baje gukina na Kiyovu Sports mu mukino w’umukino wa 12 wa shampiyona.
