Spiro yisobanuye ku bibazo uruhuri bivugwa kuri moto zayo
Uruganda rukora moto zikoresha amashanyarazi rwa Spiro, rwemeye ko ibibazo bimaze iminsi bivugwa kuri moto zarwo mu Rwanda biri kuruteza igihombo gikomeye, rusobanura imiterere ya byo n’icyo ruri kubikoraho.
Ni ingingo yagarutsweho mu kiganiro Spiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 16 Ukuboza 2025.
Ikibazo kiri mu bigarukwaho cyane kuri moto za Spiro ni ikijyanye no gucika feri kwa moto zazo ku buryo bishobora gutera impanuka.
Umuyobozi wungirije w’ibikorwa by’uruganda rwa Spiro Rwanda, Mbuguje Dieudonné yavuze ko icyo kibazo gishingiye ku miterere y’izo moto abantu harimo n’abamotari bataramenyera.
Yagize ati “Moto ya Spiro ifite feri ebyiri n’indi ya gatatu abantu badakunda kumenya imenyerewe cyane ku izina rya feri ya moteri. Ni yo ikupa amashanyarazi akoresha moteri y’inyuma. Twaje gusanga abamotari bacomora udusinga tubiri dufite ‘sensor’ ikupa amashanyarazi akoresha moteri y’inyuma mu gihe batwaye moto. Icyo gihe bituma basigarana feri ebyiri noneho bajya gufata feri y’imbere, iy’inyuma ntibashe gukupa amashanyarazi akoresha moteri.”
Yagaragaje ko ibyo abamotari bari kubihabwaho amahugurwa bigishwa imikoreshereze ya feri za Spiro by’umwihariko kudacomora twa dusinga.
Ati “Turi kuzana moto z’amashanyarazi ariko impushya dukorera zo gutwara ibinyabiziga tuzikorera kuri moto zitari iz’amashanyarazi. Bivuze ko hari ubumenyi ugomba kwihuguraho kugira ngo ushobore kuzitwara. Turi kongera amasomo rero arenze ku yo kwiga gutwara moto ngo abantu babimenye.”
Nyuma y’ayo mahugurwa, abamotari babohereza mu magaraje kugira ngo babakosorere ikibazo cyaba kiri muri ‘system’ ya feri.
Igiciro gito cya moto si agaciro gato zifite
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Spiro, Ngabire Shanton yasobanuye ko kugurisha moto ku giciro gito bigamije gufasha abantu gutunga moto zabo aho kuzikodesha ndetse mu mpera z’umwaka ushize hashyizweho poromosiyo yabyo.
Ni nyuma y’uko mu banenga Spiro hari abavuga ko kuba ari yo ihendutse ku isoko bivuze ko agaciro kayo kari hasi cyangwa se idakomeye.
Ngabire ati “Hari poromosiyo yabaye mu Ugushyingo umwaka ushize yavugaga ko umuntu atanga amafaranga y’ifatizo make ubundi akazatanga andi nyuma agahabwa moto. Byari muri gahunda yo gushyigikira Leta mu murongo wo gukoresha moto z’amashanyarazi.”
“Buriya no ku isoko moto zacu tuzishyira ku giciro gito atari uko moto ihendutse ahubwo ari ugufasha abantu gutunga moto zabo kuko kenshi izindi zirahenda bigatuma 75% by’abazitwara batwarira abandi. Dushaka ko abantu bareka gukora imyaka itanu bishyura moto z’abandi ahubwo bazitware bikorera”.
Iyo poromosiyo y’umwaka ushize yaje kuba ikibazo, nyuma humvikana abantu benshi bavuga ko batanze amafaranga yabo bategereza ko moto ziza baraheba.
Spiro yavuze ko uyu munsi babikemuye aho abatumije moto bose bamaze kuzihabwa igihari ubu ari ukuzigura bisanzwe nta byo gutegereza.
Moto za Spiro kandi abazitwara bavuga ko zitarambana umuriro cyangwa zikaba zishobora guhagarika gukora mu gihe moto yari iri kugenda.
Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari yavuze ko batiri zazo zigenewe kumara imyaka itanu zikiri gukora, ariko avuga ko nk’uruganda rumaze imyaka hafi itatu gusa rutangiye hari ibyo bakinoza ku buryo batiri zigize ibibazo mbere zisubizwa ku ruganda zigasimbuzwa inzima.
Batiri za Spiro ziba ari iz’uruganda ku buryo izigira ikibazo zihita zikurwa muri ‘system’ zigasimbuzwa umumotari agahabwa indi nta kindi kiguzi.
Moto za Spiro ziri mu zikoreshwa cyane mu Rwanda
Igihombo kiri guterwa n’ibivugwa kuri moto za Spiro
Ngabire yavuze ko hari igihombo kigera ku ruganda no ku bandi bantu bakorana na Spiro bitewe n’ibivugwa uyu munsi bimwe bitari ukuri.
Ati “Igihombo si kuri twe gusa nk’ikigo, ahubwo n’imiryango y’abakozi bacu n’abamotari kibageraho. Ni igihombo kinini tugiye no kukibara mu mbaraga tumaze gushora dusanga hari ikintu tumaze guhomba. Icyo twabizeza ni uko nta mpungenge z’ikibazo cya moto zacu kuko zujuje ibipimo mpuzamahanga.”
Ngabire yavuze ko amwe mu makuru akwirakwizwa kuri izo moto y’ibibazo zifite harimo n’amakabyankuru kuko harimo n’ababivuga badatwara izo moto ndetse ahamya ko ubu nta kigaragaza ko ari zo zikora impanuka nyinshi.
Ati “Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego hari raporo y’ibyo bari gusuzuma bazaduha ariko icyo tubona ni uko hari ababikabiriza bafite izindi mpamvu zabo. Uyu munsi hari abantu bavuga ko Spiro ari zo zikora impanuka cyane ariko twagera mu nzego tugasanga si ko bimeze. Na mbere y’uko Spiro iza habaga impanuka kandi twibuke ko imibare igaragaza ko 70% y’abamotari bakora impanuka baba banyoye ibisindisha.”
Spiro yabajijwe impamvu ikibazo cya Spiro cyumvikanye cyane mu minsi ya vuba ku bwoko bumwe bwa moto zabo nyamara bagiye kumara imyaka itatu ku isoko.
Ngabire yasubije ati “Moto zavuzweho si icyiciro runaka banengaga Spiro gusa ariko tujya tuzivugurura bitewe n’impamvu. Hari nk’izitwa ‘commando’ twazanye hano zakoreshwaga muri Benin kandi harambitse hano biragorana kuko hari imisozi. Icyo gihe twazanye izindi nyuma zaje zisubiza cya kibazo.”
Uruganda rwa Spiro rukorera mu bihugu birindwi bya Afurika aho rumaze kugurisha moto zibarirwa mu bihumbi 70.
Rwatangiye gukorera mu Rwanda muri Mata 2023 rukaba rumaze kuhacuruza moto hafi 16.000 ndetse ruhafite ahantu 700 ho kongera umuriro mu turere twose.