Tombora ya ‘Green Cards’ yakuweho burundu muri Amerika

Tombora ya ‘Green Cards’ yakuweho burundu muri Amerika

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kristi Noem, yatangaje ko yahagaritse tombola ya ‘Green Card’ mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’Abanyamerika.

Uyu muyobozi yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, nyuma y’aho bimenyekanye ko ukekwaho kurasa muri kaminuza ya Brown na MIT yinjiye muri iki gihugu kubera ko yahawe ‘Green Card’.

Ukekwaho kurasa muri izi kaminuza ni Claudio Neves Valente ukomoka muri Portugal. Yinjiye bwa mbere muri Amerika mu 2000 nk’umunyeshuri, mu 2017 ahabwa uruhushya rwo guturayo burundu.

Kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025, Minisitiri Noem yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati “Umuntu wakoze ibikorwa by’ubugome ntiyari akwiye na mba kwemererwa kwinjira mu gihugu cyacu.”

Buri mwaka, Amerika itanga ‘Green Cards’ ibihumbi 50 binyuze muri tombola. Ibihugu bifite abantu bake muri Amerika cyane cyane ibyo muri Afurika ni byo byibandwaho murir iyi gahunda.

Mu 2025, abagera kuri miliyoni 20 ni bo biyandikishije basaba Green Cards, hatsinda abarenga ibihumbi 131 barimo n’abashakanye.

Trump yari asanzwe arwanya tombola ya Green Card kuko mu 2017 yashatse kuyihagarika nyuma y’aho ikamyo yari itwawe n’icyihebe yagonze abantu mu mujyi wa New York City, ikica abantu barindwi.

Minisitiri Noem yatangaje ko iyi tombola yangiza ubuzima bw’Abanyamerika, bityo ko idakwiye kugumaho. 

Posted On: Dec 19,2025