Uko Leta yakemuye ikibazo cya Spiro - Ibibazo byagaragaye n'ibyo basanze nta shingiro bifite
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda yatangaje ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku bibazo byavugwaga kuri moto za Spiro, yafashe icyemezo cyo gusaba abazigurisha mu Rwanda guhindura imikoranire n’abakiliya bayo, kunoza imitangire ya serivisi ariko banafatirwa n’ibihano.
MINICOM yinjiye mu kibazo cya moto z’amashanyarazi z’uruganda Spiro, nyuma y’uko zari zimaze igihe zishinjwa ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuziranenge bwazo.
Moto z’uru ruganda ni zimwe mu zimaze kumenyekana ku isoko ry’u Rwanda, cyane cyane kuva rwafata icyemezo cyo kwimakaza ikoreshwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi.
Mu nenge abakoresha moto za Spiro cyane cyane abamotari bamaze igihe bagaragaza, harimo ikibazo cya bateri zishyuha cyane, kuba zitakibika umuriro igihe kinini, gutinda guhabwa serivisi yo guhindura batiri cyangwa gukoresha moto yagize ikibazo no kuba abakeneye ibikoresho byo gusimbuza igihe ibindi byangiritse bagorwa no kubibona.
Ibi bibazo bya bateri ngo bishobora no kugira ingaruka kuri feri z’iyi moto, aho bagaragaza ko zishobora guteza impanuka.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kwinjira muri iki kibazo bakagisuzuma hari ibyemezo byafashwe bikemura ikibazo mu buryo burambye.
Ati “Twarebye ibibazo byari bihari byose, tuganira n’abo bireba, hanyuma tubishakira n’ibisubizo. Twarebye ibibazo byavuzwe, tureba ahari ukuri n’ahatari ukuri. Tuganira n’impande zose, tureba n’abashinzwe kugenzura imikorere. Harimo ibyoroshye byagombaga guhita bikemurwa vuba, ni naho twarebaga cyane.”
Yakomeje ati “Ibyo twabonye byasaga n’aho bitureba cyane ni uburyo batangamo serivisi, twavuze ko aho yagenze nabi harimo no gukererwa, hagomba kugaragara igihe serivisi itangirwa mu masezerano bagirana n’abakiliya babo. Bikaba byanditse ku buryo atari ukuvuga ngo abantu barinubira serivisi ahubwo hakaba hari uwishe amategeko batabyubahiriza bakabihanirwa nk’uko amategeko aba abiteganya.”
Yashimangiye ko humvikanywe ku bipimo bigenderwaho serivisi zitangwa kandi bigashyirwa mu masezerano uruganda rugirana n’abakiliya barugana.
Ku bijyanye no kuba moto za Spiro zitagira feri nk’uko bamwe mu bazitwara babivugaga, Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko na byo byarebweho ariko basanze atari ko ikibazo giteye.
Ati “Icyo inzego zose zibishinzwe zabikozeho. Ntabwo ari ukutazigira kuko aramutse ari ukutagira feri zashira mu muhanda, ahubwo ni ibibazo by’uburyo zikoreshwa. Nawe urumva ko ikinyabiziga kidafite feri, umunsi wa mbere cyinjiye mu muhanda cyahita kirangira. Ahubwo ni ibibazo tekinike bijyanye n’uko zikoreshwa.”
Yemeje ko ibyavuye mu isesengura byamenyeshejwe ba nyir’uruganda kugira ngo bahindure imikorere n’imitangire ya serivisi ndetse ko hari n’ibihano bafatiwe n’ubwo yirinze kubitangaza.
Ati “Abo bireba barabizi cyane rwose twabiganiriyeho ndetse n’aho bagomba gufatirwa ibihano barabifatiwe.”
Umunyamakuru yahise abaza ku kijyanye n’ibihano byaba byarafatiwe uruganda rwa Spiro n’imiterere ya byo, ariko Minisitiri yirinda kubivugaho.
Ati “Ibihano ntabwo tubitangaza ariko aho bigaragara ko bakeneye guhanwa barahanwa kandi ni zo nshingano z’abagenzura imikorere. Ibibazo byari bihari twarabikemuye kimwe ku kindi, hagize ikigaragara kindi mubona ari ngombwa ko tugikurikirana mwatubwira tukaba ari byo turebaho.”
Yakomeje ati “Ntabwo ibihano babitangaza, ni yo mpamvu hajyaho ushinzwe kugenzura imikorere, akamenya ko arengera umuguzi ariko n’abatanga izo serivisi ntibirare. Ibyo bihano biratangwa ariko ntabwo bitangazwa.”
Yashimangiye ko byakozwe mu buryo bw’imiyoborere kandi bitagomba gutangazwa mu itangazamakuru, yemeza ko abazabona ibyo basabaga bitarahindutse bazamenyesha MINICOM kuko hari inzego zishinzwe kubikurikirana umunsi ku wundi.
Umuyobozi wungirije w’ibikorwa by’uruganda rwa Spiro Rwanda, Mbuguje Dieudonné aheruka kubwira itangazamakuru ko ikibazo cyo gucika feri kuri izo moto gishingiye ku miterere yazo abamotari bataramenyera.
Yagize ati “Moto ya Spiro ifite feri ebyiri n’indi ya gatatu abantu badakunda kumenya imenyerewe cyane ku izina rya feri ya moteri. Ni yo ikupa amashanyarazi akoresha moteri y’inyuma. Twaje gusanga abamotari bacomora udusinga tubiri dufite ‘sensor’ ikupa amashanyarazi akoresha moteri y’inyuma mu gihe batwaye moto. Icyo gihe bituma basigarana feri ebyiri noneho bajya gufata feri y’imbere, iy’inyuma ntibashe gukupa amashanyarazi akoresha moteri.”
Yagaragaje ko ibyo abamotari bari kubihabwaho amahugurwa bigishwa imikoreshereze ya feri za Spiro by’umwihariko kudacomora twa dusinga.
Ku bijyanye na batiri zitakibika umuriro, Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari yavuze ko batiri zazo zigenewe kumara imyaka itanu zikiri gukora, ariko ko nk’uruganda rumaze imyaka hafi itatu gusa rutangiye hari ibyo bakinoza ku buryo batiri zigize ibibazo mbere zisubizwa ku ruganda zigasimbuzwa inzima.
Batiri za Spiro ziba ari iz’uruganda ku buryo izigira ikibazo zihita zikurwa muri ‘system’ zigasimbuzwa umumotari agahabwa indi nta kindi kiguzi.
Hari kandi ikibazo cy’abavugaga ko basabwaga amafaranga mbere kugira ngo bahabwe moto bagatinda kuzihabwa, Uruganda rwemeza ko iyo gahunda yarangiye abantu bazajya bagura moto bahita bazihabwa.