Ukraine yarashe ku ruganda rwa peterori rw'Uburusiya nabwo bwica abasirikare bayo basaga 200

Ukraine yarashe ku ruganda rwa peterori rw'Uburusiya nabwo bwica abasirikare bayo basaga 200

Imirwano hagati ya Ukraine n’u Burusiya ntiyahagaze kuri Noheli. Mu gihe mu Burusiya ho bazihiza Noheli ku wa 7 Mutarama, i Kiev ho bari mu byishimo by’iminsi mikuru ariko amasasu yo ntiyari yaruhutse.

U Burusiya bwizihiza Noheli iminsi 13 nyuma y’iyo abandi bayizihizaho kuko ubwo Abanyaburayi bahinduraga ingengabihe ikoreshwa ubu izwi nka “Gregorian”, bwo bwagumye ku ya “Julian”.

Byatumye idini rya Orthodox rifite abayoboke benshi muri iki gihugu rigumana iyo ngengabihe n’itariki yo muri Mutarama.

Ukraine yarashe ku ruganda rwa Peteroli rw’u Burusiya

Igisirikare cya Ukraine cyagabye igitero ku ruganda rutunganya Peteroli rwa Novoshakhtinsk ruherereye mu Ntara ya Rostov mu Burusiya.

Hakoreshejwe missile za Storm Shadow zatanzwe n’u Bwongereza bituma habaho guturika gukabije. Uwo muriro wakwirakwiriye ku buso bwa metero kare 4000.

Ukraine yavuze ko uruganda rwa Novoshakhtinsk ari rumwe mu nganda nini zitanga ibikomoka kuri peteroli mu Majyepfo y’u Burusiya, kandi ko rufite uruhare mu gutanga lisansi ikenerwa n’Ingabo z’u Burusiya mu ntambara.

Usibye ibi, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Ukraine iri guhangana n’abantu b’inyamaswa nyuma y’ikindi gitero cyakozwe n’indege nto zitagira abapilote z’u Burusiya mu Mujyi wa Chernihiv.
Ibisasu bya Storm Shadows Ukraine yakoresheje irasa ku Burusiya, yabihawe n'u Bwongereza

Imibare y’impfu ikomeje gutumbagira

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko umutwe w’ingabo urwanira mu Majyepfo y’ibice bya Donbass wagize uruhare mu guhitana no gukomeretsa abasirikare ba Ukraine barenga 215 mu masaha 24.

Yongeyeho ko izo ngabo zanasenye igifaru kimwe n’izindi modoka esheshatu z’intambara za Ukraine.

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yavuze ko muri iki minsi mike ishize, igisirikare cya Ukraine cyatakaje abasirikare bagera kuri 1.445 mu mirwano yabereye mu bice byose ingabo zombi zihanganiyemo.

Umunsi umwe mbere ya Noheli, u Burusiya bwavuze ko bwishe abasirikare barenga 445 mu gihe kitarenze amasaha 24 mu mirwano yabereye mu duce two hagati ahari kubera imirwano, mu gihe ingabo zo mu Burasirazuba zo ngo zishe 235.

Iziri mu gace kitwa Dnepr ni ukuvuga mu mijyi ya Kherson Oblast hafi y’umugezi wa Dnieper zo ngo zishe 65 zinangiza station y’ikoranabuhanga ya Ukraine yayobyaga itumanaho ry’Ingabo z’u Burusiya.

Mu gice cy’amajyaruguru ni ukuvuga mu duce twa Kharkov ho ku munsi wari wabanjirije Noheli, bivugwa kohari hiciwe abasirikare ba Ukraine 265.

Imibare y’Ingabo z’u Burusiya biragoye kuyizera kuko mu minsi mike ishize, Ukraine nayo yari yatangaje ko imaze kwica abasirikare barenga miliyoni b’u Burusiya.

Zelensky yagiranye ibiganiro n’intumwa za Trump

Perezida Volodymyr Zelensky yagiranye ikiganiro kuri telefoni cyamaze hafi isaha n’intumwa za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, Steve Witkoff na Jared Kushner.

Ni ikiganiro cyabaye kuri Noheli, baganira ku ngingo z’ingenzi ziri mu biganiro by’amahoro bikomeje.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Zelensky yavuze ko impande zombi ziri gukora amasaha 24 kugira ngo intambara igere ku iherezo, ko ibiganiro byabaye bigamije kuganira ku nyandiko zose zigize umushinga w’amasezerano.

Ati “Nizeye ko ibitekerezo twaganiriyeho bizagira akamaro”.

Ntabwo yigeze avuga ku bikubiye mu byo baganiriye, ingingo ku yindi.

Ukraine iracyafite ikibazo ku hazaza h’uruganda rwa nucléaire rwa Zaporizhzhia kuko idashaka ko ruzagenzurwa n’u Burusiya. Ahubwo irashaka ko kurugenzura bihurirwaho nayo na Amerika.

Iracyafite ikibazo kandi ku butaka u Burusiya bumaze kwigarurira aho itemera ko ishobora kubuhara, gusa Zelensky yavuze ko umwanzuro wose wabufatwaho ugomba kwemezwa bikurikije amategeko ya Ukraine ku buryo n’abaturage bashobora gutora binyuze muri Referandumu.

Ingano y’ubutaka u Burusiya bwigaruriye ntibuvugwaho rumwe

Ku wa 18 Ukuboza, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, yatanze raporo y’ibyakozwe uyu mwaka n’ingabo ayoboye, avuga ko u Burusiya bwigaruriye kilometero kare 6.300 z’ubutaka bwa Ukraine muri uyu mwaka.

Iyi mibare iri hejuru gato y’iyo Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya Andrei Belousov yari yatangaje icyumweru kimwe mbere, aho yari yavuze kilometero kare 6000.

Icyakora ikigo gikora ubushakashatsi ku ntambara, Institute for the Study of War (ISW), cyavuze ko u Burusiya butigeze bwigarurira hejuru ya kilometero kare 4.984, zirimo uduce 196, aho kuba 300 abayobozi b’u Burusiya bari bavuze.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa Gatanu ushize yabwiye abanyamakuru ko ingabo ze zafashe Umujyi wa Siversk muri Donetsk mu Burasirazuba bwa Ukraine na Vovchansk muri Kharkiv mu Majyaruguru y’igihugu.

Putin kandi yavuze ko Ingabo z’u Burusiya zagenzuraga nibura igice cya Lyman na Kostiantynivka muri Donetsk na Hulyaipole mu karere ka Zaporizhia ko mu Majyepfo.

Posted On: Dec 26,2025