Umubyeyi ni RDC, umwana akaba FDLR - Minisitiri Nduhungirehe asubiza Min. Muyaya

Umubyeyi ni RDC, umwana akaba FDLR - Minisitiri Nduhungirehe asubiza Min. Muyaya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko mu ntambara zimaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umubyeyi ari RDC na ho umwana akaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko mu ntambara zimaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umubyeyi ari RDC na ho umwana akaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24 cyasohotse ku wa 18 Ukuboza 2025.

Minisitiri Nduhungirehe yasubizaga umuvugizi wa Guverinoma ya RDC umaze imisi yandika ku mbuga nkoranyambaga, akanatangaza amakuru y’ibinyoma mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko u Rwanda ari umubyeyi w’umutwe wa AFC/M23.

Iyi mvugo ni ikinyoma kuko AFC/M23 igizwe n’Abanye-Congo bavukiyeyo, baharanira uburenganzira bwabo nyuma yo kwicirwa ababo abandi bagahungira mu bihugu bitandukanye.

Kuva uyu mutwe weguye intwaro mu myaka irenga ine ishize, ingabo za FARDC zivanze na FDLR ngo bashobore kuwurwanya, hanyuma RDC izafashe uyu mutwe w’iterabwoba gutera u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu ntambara ya RDC, umubyeyi ari RDC na ho umwana akana FDLR.

Ati “Umubyeyi ni Guverinoma ya Congo, umwana ni FDLR na ho imitekerereze mibi ni ingengabitekrezo ya Jenoside ituma Abanyamulenge basukwaho ibisasu bakicwa n’ingabo z’u Burundi nk’aho umuryango mpuzamahanga utabireba. Ni ikibazo cyo kurenga ku gahenge kemeranyijweho mu minsi yashize ariko kuva hasinywa amasezerano yo ku wa 27 Kamena, ariko ibitero bya drone n’indege ntibyigeze bihagarara mu mezi atandatu ashize.”

Mu gihe cyose ibiganiro bya Doha n’ibya Washington, ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo bafatanyije kurenga ku gahenge kemeranyijweho.

Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.

Nduhungirehe ati “Twizeye ko inama zitaha z’urwego ruhuriweho rw’umutekano zizongera kubaho kugira ngo haganirwe ku mwanzuro ugomba gukurikizwa, gusenya FDLR no gusenya burundu umutwe w’iterwabobwa wa FDLR.”

Abahoze muri FDLR basobanura ko yatangiye gukorana n’ubutegetsi bwa RDC kuva yabaho, bigeze ku bwa Laurent Désiré Kabila yegurirwa ibyari kuyifasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Maj Ndayambaje yavuze ko ubwo ALiR2 (yahindutse FDLR) yateraga u Rwanda, ibikoresho yari ifite ari Laurent Kabila wabiyihaye, asobanura ko hari uruganda rwakoraga intwaro yari yarayeguriye.

Ati “Désiré Kabila we yakoranaga na FDLR nyirizina. Kuko cyane cyane no kugira ngo yohereze AliR2, ive iriya hirya, n’ibikoresho yazanye ni we wabibahaye. Hari uruganda rwakoraga imbunda, yarushyizeho avuga ngo ni inkoni ahaye FDLR, izayiherekeze mu gihugu cyayo. Imbunda nyinshi bari bafite n’amasasu bazanye byaturutse kwa Kabila Désiré.”

Laurent Kabila yishwe mu 2001, asimburwa n’umuhungu we, Joseph Kabila. Maj Ndayambaje yasobanuye ko Joseph we yagerageje kurwanya FDLR ariko Tshisekedi wagiye ku butegetsi mu 2019 asubiza uyu mutwe w’iterabwoba ubuzima.

Ati “Ubwo rero haba hagiyeho uyu Tshilombo Tshisekedi, we arahindura, yigarurira FDLR kuko n’amasasu menshi, n’abasirikare benshi ba FARDC, cyane cyane nko ku birindiro byegeranye, usanga basa nk’aho ari bamwe. Bafatanya muri byose haba mu bikorwa bya gisirikare.”

Posted On: Dec 18,2025