Umugabo uregwa gukubita umuhini mugenzi we yakatiwe
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwahamije icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi umugabo w’imyaka 25 uregwa ko yakubise umuhini mu mutwe mugenzi we bari mu kabari.
Icyaha cyabereye mu mudugudu wa Kabuzuru, mu kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ubwo bari mu kabari gacuruza ikigage.
Imbere y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko, umucamanza yabajije Omar Hatangimana ati “Omar witeguye kuburana?”
Omar asubiza agira ati “Yego, nditeguye.” Umucamanza yongera kubaza Omar ati “Icyaha uracyemera cyangwa ntucyemera?”
Omar asubiza agira ati “Hari ibyo nemera n’ibyo ntemera.” Umucamanza ati “Reka duhe umwanya Ubushinjacyaha busobanure ikirego cyabwo.”
Ubushinjacyaha buvuga ko taliki ya 15/07/2025 mu gihe cya saa tatu z’ijoro (00h00 a.m) Hatangimana Omar yagiye ku muturanyi we witwa Felecien Mureramanzi bacuruza akabari, ahasanga abandi maze Omar atangira kubwira uriya muturanyi ameze nk’umutuka ko we ari umwimukira, none abakiranye.
Maze uriya muturanyi amubaza impamvu aje kumuterera urugo, Omar abatuza umuhini amukubita mu mutwe inshuro eshatu maze ariruka kuko yari yasinze yikubita hasi arakomereka ku mutwe, naho wa muturanyi we wakubiswe bahamagaza imbangukiragutabara (ambulance) imujyana kwa muganga ku bitaro i Nyanza, naho bahita bamwohereza i Huye ku bitaro bya CHUB.
Uriya wakubiswe umuhini yahise ajya muri ‘Koma’ ariko ubu yarorohewe.
Ibyo ubushinjacyaha buvuga bwanashingiyeho butanga ikirego harimo abatangabuhamya bashinje Omar Hatangimana ko babibonye.
Hakaba raporo ya muganga ivuga ko uwakubiswe yari muri ‘Koma’ kandi ubwonko bwari bwabyimbye, ndetse bigaragara ko yakubiswe inkoni nini mu mutwe.
Hari raporo y’inzego z’ibanze kandi ivuga ko Hatangimana Omar asanzwe atagira imyitwarire myiza.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Kuba yarafashe umuhini akawukubita umuntu inshuro irenze imwe mu mutwe, yari agamije kwica ariko ntiyabigezeho kubera impamvu zitamuturutseho.”
Ubushinjacyaha bushingiye ko Hatangimana Omar atakubise uriya muturanyi we ku kaguru, cyangwa ku kaboko ndetse yanabazwa muri RIB akanga gusubiza ndetse akanga no gusinya ku mpapuro yagombaga kubarizwaho zo muri RIB, bityo atagabanyirizwa igihano akwiye guhamwa n’icyaha agakatirwa igifungo cy’imyaka 25.
Hatangimana Omar yemereye umucamanza ko yakubise rimwe uwo muturanyi we atabigambiriye, kandi yamukubise inkoni isanzwe umusaza asanzwe yitwaza.
Omar yavuze ko yasangiye inzoga n’uriya umurega maze Omar amwishyura amafaranga ibihumbi bitanu (Frw 5000) agomba kumugarurimo amafaranga ibihumbi bitatu magana atanu (Frw 3,500) maze umurega amuhakanira ko atamwishyuye, maze bararwana Omar na we arakubitwa, ndetse ngo arakomereka.
Omar yavuze ko uriya umurega yamwambuye ivide ararimukubita, maze Omar na we abatuza inkoni isanzwe aramukubita.
Yagize ati “Iryo vide ryarankomerekeje.”
Omar yavuze ko abandi bahise biruka, gusa hari abandi baje maze bamujyana kwa muganga. Omar yemeje ko abatangabuhamya bamushinja bari bahari ariko ari umukozi, umugore w’umurega ari bo bamushinja atemera ibyo bavuga.
Omar ati “Ubuyobozi buvuga ko nitwara nabi, ni nde muturage wandeze? Hari uwo n’ibye?”
Omar yabwiye urukiko ko atigeze yanga gusinya ku mpapuro ku bushake ahubwo RIB yamubajije kuko yari afite ibikomere ababwira ko atameze neza.
Omar yikomye DASSO (Urwego rwunganira akarere mugucunga umutekano) witwa Rutikanga ko ari we wamugenzeho cyane yitwaje ko ari benewabo n’umurega ari we Felecien Mureramanzi.
Umucamanza ati “Uwo mu DASSO se ahuriye he na RIB yakubazaga?”
Omar Hatangimana na we asubiza ati “Ibyambagaho byose muri RIB, DASSO witwa Rutikanga yabaga ahari.”
Omar Hatangimana avuga ku bihano yasabiwe yavuze ko atabyishimiye, ndetse adakwiye guhanwa kuko umurega yorohewe atakirwaye, ndetse nta makimbirane bari basanganwe.
Uko urukiko rubibona
Urukiko rurasanga imvugo z’abatangabuhamya zishinja Omar Hatangimana zifite ishingiro, kandi zuzuzanya dore ko na we yemera ko abo batangabuhamya bari bahari kandi kuba avuga ko harimo umukozi w’urega ntacyo byishe, kuko avuga ibyo yabonye ndetse kandi bikuzuzwa na raporo ya muganga ivuga ko ubwonko bwa Felecien Mureramanzi yageze kwa muganga bwabyimbye, bigaragara ko yakubiswe ikintu kinini bityo hari ibimenyetso bihamya icyaha Omar Hatangimana, ndetse iyo abantu badatabara uwakubiswe ari we Felecien Mureramanzi yari gupfa naho ibyo Hatangimana Omar yireguza byo nta shingiro bifite.
Urukiko kandi rusesenguye ibyo Omar Hatangimana avuga bya DASSO Rutikanga ko ari we wagize uruhare mu gufungwa kwe, urukiko ruvuga ko nta shingiro bikwiye guhabwa kuko DASSO atari umugenzacyaha byibura ngo yagira uruhare muri iyi dosiye.
Kuba Omar avuga ko uwo yakubise ubu yorohewe urukiko ruvuga ko bidakuraho icyaha Hatangimana Omar yakoze, bityo Hatangimana Omar hisunzwe ingingo z’amategeko akaba ahamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi agahanishwa igifungo cy’imyaka 25 mu igororero, kandi imyiregurire ye igaragaza ko atazi ububi bw’icyaha yakoze bityo adakwiye kugabanyirizwa igihano.
Icyemezo cy’urukiko
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro, rwemeje ko Hatangimana Omar ahamwa n’icyaha cy’ubwiracyaha mu bwicanyi, rutegeka ko agomba gufungwa imyaka 25 mu igororero.
Umucamanza yibutsa ko iki cyemezo kijuririrwa mu minsi itarenze 30.
Hanze y’urukiko bamwe mu bari baje kumva urubanza mu mvugo irimo umujinya, ndetse n’uburakari bagiye imbere ya DASSO Rutikanga na we wari uhari ati “Wowe utumye umwana wacu afungwa”.
DASSO Rutikanga na we ati “Reka njye sinanamuzi.” Na bo bakirakaye bakazamura ijwi hejuru bati “Si wowe wazanye ba bahungu bambaye sivili bakamufata, kandi uzi neza ko arengana!”
DASSO RUTIKANGA ati “Erega ndumva muzanyica, reka nigendere.” Ahita yatsa moto aragenda.