Uwampa ngo bafate inkoni baze bagukubite - Perezida Kagame ku bayobozi badaha serivise abaturage
Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI, yagaragaje ko nta muturage ukwiriye gusiragizwa n’abayobozi, ngo bimwe serivise, kubwe ngo ‘abaturage bakishyize hamwe bagakubita uwo muyobozi’, ariko ngo mu Rwanda ntibyaba kuko abaturage biyakiriye, yasabye abayobozi guhinduka ntibakinire ku baturage ngo bigere kuri urwo rwego.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza, 2025 ubwo Abanyamuryango basaga 2,200 bari bitabiriye Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR-INKOTANYI, mu Intare Arena ku cyicaro gikuru cy’uyu Muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Mu ijambo rye Umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi bamwe inzego bariho zibahuma amaso.
Ati “Njye iyo nsitaye abantu barahurura kundamira ngo ntagwa ahasi, nakorora bakiruka bajya kunshakira umuti…Ni ukuntetesha ariko nizere ko atari ugushaka kumpuma amaso.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo abayobozi bakorerwa ari byo buri muntu wese yakabaye akorerwa, yaba akeneye umuti akawubona, yaba akeneye uburyo bwo gukora ingendo akabubona, yaba ashaka amashuri y’umwana akayabona.
Abaza abari bateraniye mu Ntare Arena biganjemo abayobozi mu nzego z’Igihugu ati “Ibyo tubibaza nde? Tubibaza nde batari mwe, ndetse kugira ngo bitarinda kuvamo ko hari ababibaza ku ngufu nk’uko uyu Muryango washingiye, wubatswe ku buryo wagombaga kugira ibyo ubaza ku neza cyangwa ku ngufu?
Yavuze ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kugira ibyo abona yabyimwa, akabibaza ku ngufu.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu giturage hari abayobozi bikanyiza, ku buryo umuturage ajya kwaka serivisi, abakagombye kuyimuha bakajya kuri za telefone, bakaba banatuka abaje gusaba serivisi.
Ati “Ibyo nibyo mpimbye? Murabizi cyangwa ntabwo mubizi? Birinda kubaho kubera iki? Byabaho kubera iki?”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abo baturage basiragizwa, bakishyize hamwe bagakubita uwo muyobozi.
Ati “Ndetse abaturage mugira mutyo, uwampa ngo bishyire hamwe baze bagukubite, rwose bakajya iruhande bagashaka inkoni bakaza bakagukubita.”
Akomeza agira ati “Aho bijya kubera bibi nubwo nifuza ntyo nzi ko bidakunda, iyo umuco mu buyobozi umaze kugera ku rwego ari mubi, ba bantu mvuga ngo bakwiriye gushaka inkoni bakagukubita basa na bumiwe barekeye iyo baragowe. Baragowe, babivaho ndetse bazi ko bigomba kubaho guto…
Ariko njye reka mbabwire, njye uwo menye ndamukubita rwose, uwo menye ukora ibyo ngibyo, mujyaho mukamutetesha ariko njye iyo namumenya ntarara.”
Perezida Kagame yakomoje ku bibazo bimaze igihe mu Karere ka Kayonza aho Komite yose y’Akarere iherutse kweguzwa, abaza Minisitiri w’Ubutegetesi bw’Igihugu, Habimana Dominique, icyabaye amusubiza ko ari abayobozi batumvikanaga.
Umukuru w’Igihugu ati “Hagati yabo icyo batumvikanaho ni iki? Ni ibyo bagabana baba bibye?”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abo bayobozi icyabaye bakarangarana abaturage ari uko bo batari bashonje. Yavuze ko kandi atari aho gusa ahubwo ari abayobozi badakurikirana ibintu bashinzwe bagahora ahubwo basaba imbabazi.