Yampano yagarutse i KIGALI nyuma y'iminsi 20 ari mu Bubirigi

Yampano yagarutse i KIGALI nyuma y'iminsi 20 ari mu Bubirigi

Umuririmbyi Uworizagwira Florien, uzwi mu muziki nka Yampano, yagarutse i Kigali nyuma y’iminsi 20 yari amaze mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi, aho yari yitabiriye ibikorwa bitandukanye by’umuziki ndetse anaruhuka hamwe n’umukunzi we.

Yampano yafotowe mu ijoro ryo kuri Gatanu, tariki 25 Ukuboza 2025, ubwo yitabiraga igitaramo cya kabiri cya “Icyumba cya Rap” cyabereye muri Zaria Court, igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha abaturarwanda guherekeza neza umwaka wa 2026.

Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo Fifi Raya, Young Grace, Bruce The 1st, Logan Joe, Kenny K Shot, itsinda rya Tuff Gang, Jay C, Riderman, Dany Nanone n’abandi, kikaba cyaranzwe n’ibyishimo byinshi ku bakunzi b’umuziki wa rap mu Rwanda.

Yampano yari yaragiye mu Bubiligi ku wa 3 Ukuboza 2025, ariko agaruka i Kigali mu gihe atekereza ubutabera ku kirego cye yatanze ku birebana n’amashusho ye y’urukozasoni yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwarategetse ku wa 17 Ukuboza 2025 ko Uzabakiriho Cyprien (Djihad), Ishimwe Patrick (Pazzo Man) n’abandi bakurikiranyweho gukwirakwiza ayo mashusho bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe Kalisa John (K. John) yafunguwe by’agateganyo.

Abo bose bashinjwaga gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, ndetse Yampano yatanze ikirego cye tariki ya 9 Ugushyingo 2025.

Agitanga ikirego, abantu bafashwe mu bihe bitandukanye. Ishimwe Patrick yafashwe ku wa 11 Ugushyingo, Kalisa John ku wa 14 Ugushyingo, abandi nabo bakurikiraho.

Uyu muhanzi agarutse i Kigali mu gihe abakunzi be n’abafana be bari bategereje kumva indirimbo ze ku rubyiniro, ndetse no gukomeza ibikorwa bye mu muziki.

Posted On: Dec 28,2025