AFC/M23 na RDC mu mushinga wo gushinga ‘Special Force’ bihuriyeho

AFC/M23 na RDC mu mushinga wo gushinga ‘Special Force’ bihuriyeho

Guverinoma ya Qatar yahaye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 igitekerezo cyo gushinga umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Force) uhuriweho n’impande zombi, nka bumwe mu buryo bwatuma amahoro agaruka mu burasirazuba bwa RDC.

Ibi bikubiye mu nyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro Qatar yageneye impande zombi; mbere y’uko zisubira ku meza y’ibiganiro.

Mu busanzwe byari biteganyijwe ko Kinshasa na AFC/M23 bagomba kugera ku masezerano y’amahoro bitarenze ku wa 18 Kanama, nyuma y’amahame y’ibanze ayaganishaho yashyizweho umukono ku wa 19 Nyakanga.

Leta ya Qatar iyoboye biriya biganiro, ivuga ko n’ubwo itariki ya 18 Kanama itabashije kubahirizwa, “impande zombi zasubije umuhuza mu buryo bwiza zinagaragaza ubushake bwo gukomeza ibiganiro”.

Nyuma y’uko AFC/M23 na Leta ya RDC bombi bagaragaje ko biteguye gukomeza ibiganiro mu itangazo ryo ku wa 17 Kanama, impande zombi zamaze kohereza intumwa zazo i Doha, aho zigomba kongera guhurira ku meza.

Kimwe mu byatindije biriya biganiro byakabaye byaratangiye ku wa 8 Kanama, harimo kuba AFC/M23 yari itsimbaraye ku ngingo y’uko Kinshasa igomba kubanza kurekura amagana y’abayoboke b’uriya mutwe ifunze; n’ubwo bitigeze bikorwa.
- Advertisement -

Amakuru avuga ko icyizere kuri biriya biganiro byasaga n’ibyadindiye cyongeye kugaruka ku wa 14 Kanama, ubwo Doha yohererezaga M23 na Leta ya Congo Kinshasa inyandiko y’umushinga w’amahoro impande zombi zigomba gusinyana.

Uyu mushinga uteganya ko mu gihe amasezerano azaba yashyizweho umukono, azashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu bishobora gutwara amezi arindwi.

Jeune Afrique yashoboye kubona inyandiko y’ariya masezerano, ivuga ko icyiciro cya mbere cyayo giteganya ko hagomba gushingwa biciye muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri RDC “umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Force) w’inzibacyuho.”

Ni umutwe w’ingabo ugomba kuba ugizwe na 50% “bujuje ibisabwa” bo ku ruhande rwa AFC/M23 bazaba bashinzwe gukorana n’abagize Polisi ya RDC; ukazaba wemerewe gukorera “mu duce twagizweho ingaruka” two mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Uyu mutwe ni wo wonyine uzaba wemerewe gukorera muri utwo duce.

Umushinga w’amasezerano y’amahoro wa Qatar kandi uteganya ko manda y’uriya mutwe w’ingabo zidasanzwe izaba ari imyaka itanu ariko igomba kongerwa, nyuma abawugize bakaba bashobora kuzinjizwa mu ngabo no muri Polisi ya RDC.

Usibye iby’uriya mutwe wihariye, inyandiko y’umushinga w’amahoro wa Qatar inateganya ko mu duce M23 igenzura hagomba gusubizwaho ubuyobozi bwa Leta; imwe mu ngingo kugeza ubu Kinshasa n’uriya mutwe batavugaho rumwe.

Leta ya RDC ivuga ko gusubizaho ubuyobozi bwa Leta bisobanuye ko AFC/M23 igomba gusubira inyuma ikava mu duce igenzura; gusa uriya mutwe uvuga ko ntaho uzajya.

Qatar mu mushinga wayo iteganya ko gusubizaho ubuyobozi bwa Leta bireba intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, aho Guverinoma ya RDC igomba gushyiraho abayobozi b’agateganyo; barimo abashobora gutangwa n’uruhande rwa AFC/M23.

Posted On: Aug 19,2025