Ba Colonel na ba General bakomeje gutabwa muri yombi umusubirizo mu gihugu cy'u Burundi

Ba Colonel na ba General bakomeje gutabwa muri yombi umusubirizo mu gihugu cy'u Burundi

Nyuma y’uko Leta y’u Burundi ifunze Colonel Moïse Arakaza, uzwi cyane ku izina rya Nyeganyega azira gucuruza ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko kuri ubu yongeye gutabwa muri yombi we n’abandi barimo umu-jenerali.

Tariki ya 13/08/2025, ni bwo Col. Arakaza yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano zikorera muri komine ya Rumonge mu ntara ya Burunga, nyuma y’aho bamenyeye ko imodoka ye itwaye litiro 60 za lisansi mu buryo budakurikije amategeko, ariko baramureka aragenda.

Amakuru ahari kuri ubu ni uko ku munsi w’ejo ku wa kabiri yinjijwe muri gereza nkuru ya Bururi nyuma y’uko polisi yagiye gusaka iwe mu rugo ruherereye muri komine ya Nyanza mu ntara ya Burunga, bakahasanga imyambaro myinshi y’igipolisi.

Colonel Arakaza, akurikiranyweho icyaha cyo guhungabanya ubukungu bw’igihugu n’icyo kugerageza kwica, gifitanye isano no kuba yaratunze imbunda Abapolisi bamuhagaritse ubwo yaragifatwa bwa mbere.

Undi na we wafanzwe ni Colonel Habyarimana Jean Bosco ndetse kandi na General Jean Bosco Ndayikengurukiye wahoze ayoboye CNDD-FDD ikiri mu ishyamba, akaba afungiwe muri gereza nkuru ya Mpimba iherereye ku Musaga i Bujumbura.

Uyu muyobozi nawe akurikiranyweho icyaha cyo gukora ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli, General Jean Bosco Ndayikengurukiye ni we watangije ishami ry’ishyaka rya CNDD-FDD ryagiye ku butegetsi kuva muri 2005 ku bw’amasezerano ya Arusha muri Tanzania.

Naho Colonel Habyarimana Jean Bosco na we watawe muri yombi, yari ayoboye polisi muri komine Nyabikere mu yahoze ari intara ya Karuzi, afungiwe i Bujumbura kubera uruhare rukomeye akekwaho mu iyicarubuzo no kuburirwa irengero k’umuturage.

Umuturage ashinjwa kuba yaraburije irengero ni uwitwa Daniel Ndimuminwe, watawe muri yombi n’abapolisi ba Col.Habyarimana tariki ya 11/08/2025, ba muziza kubura amafaranga yo kwishyura muri Restaurant yari yariyemo.

Col.Habyarimana, ubwo yaherekezagwa n’abapolisi bajya kuri iyi Restaurant, bari bahamagawe na nyirayo. Bahageze, bakubitaguye Ndikuminwe, we agasobanura ko yahamagaye inshuti ye ngo imwishyurire.

Nyuma yo kumugira intere, Col. Habyarimana ya mujanye muri kasho ya Nyabikere. Mu ijoro ry’uwo munsi yategetse ko yoherezwa ku ivuriro, abapolisi bamugejejeyo basubizwa ko ibitaro bya Karuzi ari byo byashobora kumuvura.

Nyuma baba polisi bashyize Ndikuminwe kuri moto nk’aho bamujanye muri ibyo bitaro ariko ntibamugezayo, ntibanamusubiza muri kasho bari bamufungiyemo. Ibyo bigakekwa ko baba baramujugunye, agapfira ahantu hatazwi.

Urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza, SNR, rwahamagaje Col. Habyarimana i Bujumbura kugira ngo asobanure irengero rya Ndikuminwe. Agezeyo asobanura ko yacitse abapolisi, bityo ko atazi aho aherereye.

SNR, nyuma yo kutanyurwa n’ibisobanuro byatanzwe na Col.Habyarimana yafashe icyemezo cyo kumufunga mu gihe hakomeje iperereza ku irengero ry’uyu muturage.

Posted On: Aug 20,2025