Bwa mbere Titi Brown yahishuye uko yatandukanye na Nyambo yari agiye kwambika impeta
Titi Brown ni umubyinnyi wabigize umwuga ndetseumaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda. Mu myaka yashize yakunze kugaragara cyane ari kumwe na Nyambo uzwi cyane mu cinema nyarwanda bari mu bihe byiza bituma abantu batangira guhwihwisa iby'urukundo rwabo ariko bo bakavuga ko ari incuti zisanzwe gusa.
Ubwo Titi yizihizaga isabukuru y'imyaka 30 amaze ku isi, benshi bari biteze ko ari butere ivi cyane cyane bijyanye n'imyiteguro yari ihari ariko biza kurangira aryumyeho.
Mu kiganiro na Isimbi TV, Titi Brown yabajijwe impamvu atateye ivi maze avuga ko nta mukobwa afite. Ubwo umunyamakuru yamubazaga kuri Nyambo, Titi yavuze ko batakiri kumwe kubera ko hari ibyo batabashije kumvikanaho ariko ko nawe mbere y'iyi sabukuru yumvaga nibura azayikora afite umukobwa yambitse impeta ariko bikaza kwanga.
Yagize ati: "Mbere numvaga rwose imyaka 30 nzayuzuza mfite umukunzi nambitse impeta ariko byaje kwanga.[...] Nyambo we ntitukiri kumwe kuko hari ibyo tutabashije kumvikanaho biba ngombwa ko dutandukana hakiri kare kugirango ntatakaza umukunzi n'incuti icyarimwe."
Titi yakomeje avuga ko nubwo batandukanye nyine bakiri incuti gusa ko batakivugana cyane. Kuri ubu akaba akomeje kwagura ibikorwa bye by'iterambere ariko anashakisha uwo bazahuza bityo nawe akubaka urugo.

Titi Brown yahishuye icyatumye atandukana na Nyambo Jessica