Donald Trump yashwishurije Ukraine anaha umugisha ibyifuzo bya Putin

Donald Trump yashwishurije Ukraine anaha umugisha ibyifuzo bya Putin

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakuriye Ukraine inzira ku murima ku kuba yakwinjira mu muryango wa OTAN, mu gihe habura amasaha make ngo ahure na Perezida wayo, Volodymir Zelensky.

Trump kandi yamenyesheje Ukraine ko ibyo kwisubiza umwigimbakirwa wa Crimea u Burusiya bwiyometseho muri 2014 na byo bidashoboka.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibi, nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yahuriye na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya muri Leta ya Alaska.

Ni umuhuro wasabye Trump asabye ko habaho agahenge hagati y’u Burusiya na Ukraine, anasaba ibihugu byombi kuba byasinyana amasezerano y’amahoro.

Perezida Volodymir Zelensky wamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko Ukraine ikeneye abafatanyabikorwa bayifasha kumva umutekano wayo wizewe.

Amakuru ku rundi ruhande avuga ko Putin ubwo yahuraga na Trump mu cyumweru gishize, yagaragaje ko u Burusiya bwiteguye gusinyana na Ukraine amasezerano mu by’umutekano asa n’ayo kiriya gihugu cyifuza gusinyana na OTAN.

Ni Putin wakunze kugaragaza ko adakozwa ibyo kuba Ukraine yakwinjira muri uriya muryango wa gisirikare uhuriweho n’ibihugu byo mu majyaruguru y’inyanja ya Atlantique.

Perezida Donald Trump mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social, yavuze ko “Perezida Zelenskiy wa Ukraine afite ubushobozi bwo kuba yahita ahagarika intambara n’u Burusiya, mu gihe yaba abishatse, cyangwa se agakomeza kurwana.”

Yakomeje agira ati: “Twibuke uko [intambara] yatangiye. Nta byo gusubirana Crimea yatanzwe na Obama (mu myaka 12 ishize nta sasu na rimwe rirashwe), kandi ntabyo kujya muri NATO kuri Ukraine. Hari ibintu bimwe bitajya na rimwe bihinduka.”

Trump yatangaje ibi, mu gihe mbere y’uko agaruka ku butegetsi ibihugu bigize NATO byari byemereye Ukraine kuzaba umunyamuryango wayo.

Kuri ubu biteganyijwe ko ubwo Zelensky aza kuba ahura na Trump kuri uyu wa Mbere, aherekezwa n’Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, cyo kimwe n’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, Chancellier w’u Budage, Friedrich Merz, Perezida Alexander Stubb wa Finlande na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen.

Posted On: Aug 18,2025