Dore uko wakira inkovu zibyimba mu minsi 7 gusa
Usanga hari abantu benshi usanga bagira ibisebe, kubagwa se n'ibindi bishobora gukomeretsa, ibisebe bigakira ariko ugasanga inkovu bisize zirabyimba nk'uko bigaragara kuri iyi foto iri hejuru. Niba urumwe muri aba bantu ntuhangayike kuko bishobora gukira.
Kubyimba kw'inkovu birimo amoko 2:
Keloid scar: Igihe inkovu ibyimba igenda isandara mbese ifata ibice by'uruhu bitari byarakomeretse
Hypertrophic scar: igihe inkovu ibyimba iturumbuka ariko ntirenge ahari hakomeretse
Ubusanzwe inkovu zibyimba kubera ko amakuru akerwa mu gukira igisebe atatanzwe neza bityo bigatuma umubiri ukomeza gukora utunyangingo twinshi two gusimbura utwari twarakomeretse utazi ko igisebe cyamaze gukira. Hari umukecuru ujya avuga kuri radio ati: "Ikintu cya mbere ni amakuru" ibi koko ni impamo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakunze kwibasirwa n'izi nkovu ni abirabura ariko cyane cyane abari hagati y'imyaka 10 na 30. Ikindi ni uko usanga bigaragara cyane ku bantu bari mu miryango irimo abantu bahuye n'ibyo bibazo.
Bene izi nkovu hari igihe usanga zitangira kuryaryata maze umuntu agatangira kuzishima ndetse hakaba hazaho udusebe ku buryo rwose usanga bibangamye.
Uko wabyirinda n'icyo wakora igihe zabyimbye:
. Niba uziko uri mu muryango urimo abantu bagize ibi bibazo, ugomba kwirinda kwipfumuza amatwi, kwishyiraho tatouage, no kwibagisha igihe ari ngombwa gusa mbese igihe biri bukize ubuzima bwawe buri mu kaga.
. Igihe ukomeretse kandi uri muri uyu muryango ukunze kugira ibi bibazo, ihutire kwa muganga bakuvure igikomere.
. Mu gihe bari kukuvura igisebe bashobora gukorera bande zifunga cyane bikarinda ko inkovu yazabyimba
. Kwirinda kujya ku zuba ryinshi mu gihe ugira ibi bibazo
. Gufata imiti yo gusigaho igihe waba waramaze kugira bene iyi nkovu
. Kwibagisha mu gihe imiti yo gusigaho yanze
Soma n'izi
2. Ibimenyetso 10 byakwereka ko urukundo urimo ari urw’ukuri
3. Ibintu 5 Byangiza Intanga Ngabo buri mugabo wese akwiye kwitondera | Impamvu Zo Kutabyara
