Gen. Muhoozi yatangaje ko agiye kurongora umunyarwandakazi
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya kurongora umugore wa kane ugomba kuba ari Umunyarwandakazi.
Muhoozi usanzwe ari impfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje iby’iyi gahunda mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter.
Yagize ati: “Ndi hafi kurongora umugore wanjye wa kane wo mu Rwanda.”
Uyu musirikare udakunze guhisha amarangamutima ye ku bagore, yavuze ko azerekana umugore mushya ateganya kurongora mu mwaka utaha.
Yunzemo ko Museveni yamaze kumuha uruhushya rwo kumurongora.
Gen. Muhoozi aravuga ko ateganya kurongora umugore wa kane, mu gihe uwo bizwi ko afite ari Charlotte Kainerugaba bashyingiranwe mu 1999.
Aba bombi bafitanye abana bane, barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri.
