Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo abanyamakuru n’abasirikare

Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo abanyamakuru n’abasirikare

Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwatangiye kuburanisha abantu 28 barimo abasirikare batatu, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’abasivili batatu bazwi mu itangazamakuru ry’imikino.

Muri bo harimo Captain Peninah Mutoni, Captain Peninah Umurungi, CSP Sengabo Hillary, CSP Mukantabana Olive, ndetse n’abanyamakuru Ndayishimiye Reagan (Rugaju), Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro.

Bose bashinjwa ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko zitemewe, gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu bwite no kuba ibyitso mu guha abandi amakuru batemerewe.

Ubushinjacyaha buvuga ko Captain Peninah Mutoni yagiye akoresha umwanya we mu kugura amatike y’indege yishyurwaga na Minisiteri y’Ingabo (MOD) ku bantu batabyemerewe.

Hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, afatanyije na Kalisa Georgine, yaguriye amatike abafana b’ikipe ya APR FC bajyaga gukina na Pyramids yo muri Misiri, kandi abizi ko batemerewe.

Ku itariki 20 Ugushyingo 2024, yakatiye amatike CSP Mukantabana Olive na CSP Sengabo Hillary, bari mu butumwa bwa LONI muri Sudani y’Epfo, nyamara amategeko ateganya ko biyishyurira.

MOD yishyuye ayo matike kuva Entebbe (Uganda) kugera i Kigali no gusubira Entebbe mu Kuboza 2025. Ku wa 19 Ugushyingo 2024, yanakiriye amatike Capt Peninah Murungi wari nawe muri ubwo butumwa bw’amahoro.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo byose yabikoze nta ruhushya yahawe, nta nyandiko zemeza uburenganzira yabifitiye, kandi abamukuriye batabizi.

Mu iburanisha, umwunganira Capt Mutoni yasabye ko urubanza rwasubikwa kuko umukiriya we atwite kandi yarigeze kugwa hasi aho afungiye kubera kubura amaraso. Nyuma yo kumva impande zombi, Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rujya mu muhezo kuko ibyavugwamo bifite aho bihurira n’umutekano w’igihugu n’imico myiza.

Ku munsi w’iburanisha, urukiko rwari rwuzuye abantu barimo imiryango, inshuti n’abafana ba APR FC, mu gihe umutekano wari wakajijwe cyane.

Posted On: Aug 15,2025