Ingabo z'Uburundi zacucuye abaturage muri Minembwe
Abasirikare b’u Burundi basanzwe bakorera mu nshe z’i Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, barashe abaturage bari bavuye mu isoko babasahura ibyo bari bafite ndetse baninjira no mu ngo z’abaturage basahura ibyo mu nzu byose barabyikorera barabijyana.
Ibi byabaye ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 19/08/2025 ahagana mu masaha ya Saa munani z’amanywa bibera mu duce tubiri twa Irango ry’Abakwakuzi n’iry’Abasama ubwo abasirikare b’u Burundi basahuraga abaturage bahatuye ubwo bavaga ku isoko.
Aka gace ko mu Irango kasahuwemo n’ingabo z’u Burundi kari mu ntera ngufi cyane uvuye ku w’u Mugethi na Murambya, akaba ari insisiro zituwe n’Abanyamulenge gusa zombie uko ari ebyiri.
Mu buhamya bwatanzwe n’abaturage bugira buti: “Ejo ku wa kabiri, ku isaha ya saa munani za manywa, abasirikare b’u Burundi barimo batambuka berekeza za Gatanga , ubwo bageraga ku murambi wo kw’Irango ry’Abakwakuzi n’iry’Abasama bahuye n’ abantu benshi bavaga ku isoko bahita babarasa.”
Burongera buti: “Abari bavuye ku isoko bakiraswaho, bamwe bahise bata ibyo bari bikoreye bariruka, abasirikari bahita bibisahura abarabitwara, berekeza no mu mazu y’abaturage batuye muri izo nsisiro nayo barayisahura barayeza.”
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga ni uko mubyo basahuye mu mazu, birimo ibikoresho byo mu mazu, ibiryamirwa, ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi birimo n’ibitungwa bimwe ahanini byiganjemo ihene n’intama.
- Advertisement -
Ibi bikaba byongeye kuzana umwuka mubi hagati y’abaturiye ibi bice n’ingabo z’u Burundi zikorana byahafi n’iza FARDC, FDLR na Wazalendo.
Hagataho, kugeza ubu umutekano ukomeje kuzamba ku Ndondo ya Bijombo ndetse no mu nkengero zaho mu gihe hari hashize iminsi mike hari agahenge.