Inkuru ya Gatera wasambanyije umukazana na nyirabukwe icyarimwe - Yaje nk'iya Gatera

  • Inkomoko y'imvugo - Yaje nk'iya Gatera

  • Uko Gatera yasambanyije umukazana na Nyirabukwe hakavaho imvugo yamwitiriwe

  • Umukecuru yasetse umukazana we ko afashwe ku ngufu birangira na we asambanyijwe

Inkuru ya Gatera wasambanyije umukazana na nyirabukwe icyarimwe - Yaje nk'iya Gatera

Habayeho umusore akitwa Gatera iwabo hakaba i Gasoro na Mutende ho mu Nduga. Mu mabyiruka ye yokambwa n'ingeso y'ubusambanyi. 
Bukeye Se amutuma i Save mu Bwanamukari nuko aragenda. Ageze mu nzira ahitwa i Mwurire ya Save ajya mu rugo gusaba igishirira ahasanga umukobwa w'ikirongore yicaye mu rugo na nyirabukwe.

Uwo mukobwa akubise Gatera amaso ariruka ajya mu nzu kuko yari agitinya by'abageni ba kera. Nuko Gatera wari ubonye ubwiza bwe yirwaza madandi agumya gushishira. Wa mukecuru aramwitegereza agirango ararwaye koko maze amugirira impuhwe. Aramusasira, amuha umwerera maze aramuryamisha. Bigeze nijoro aramufungurira, ariko arirukisha kugirango babone ko ababaye koko.Nyirururugo abibonye agira ubwoba bw'uko uwo mugenzi yamugwira mu rugo. 

Araraho, bukeye aramuhamagara amubaza uko ameze. Gatera ati: "Ndumva ngiye koroherwa sinkimeze nka nijoro." Ibyo yabivugiraga kugirango nyirurugo adakomeza kugira ubwoba bigatuma bamwirukana.
Nuko nyirurugo yahura inka ze n'umuhungu we ari we mugabo w'uwo mugore w'ikirongore. Wa mukecuru na we ajya kubagara ibishyimbo, Gatera asigara aryamye.

Bamaze gutirimuka aho Gatera arabyuka, asanga wa mugore, aramugundira, aramukiranya, aramuganza, aramusambanya.
Wa mukecuru atungutse, induru ayiha umunwa ati: "Ubonye uyu mutindi w'umukobwa usambanye ari umugeni ataramara na kabiri!."
Gatera yumvise ko uwo mukecuru atangiye gutaranga umukazana we, arahubuka afata uwo mukecuru ku munwa amwinjiza mu nzu, amugejejemo nawe aramusambanya.
Umugeni na we abibonye ahagarara ku muryango kwa nyirabukwe ngo amwihenureho. Ati: "Mbega Nyogoku, ko numva unihagira, wafashwe ute?"

Umukecuru ati: "Si ibyanjye si ibyawe, byose ngo miru!" 
Ubwo yabivugiraga mu bihanga aribyo kuvuga ngo: ceceka nceceke byose bizimangane. Nuko Gatera abasiga aho ariyandurukira.
Naho ya nduru ya mbere ya Mukecuru yahuruje rubanda rugezaho byose biramenyekana, bamenya n'izina ry'uwo musore, bamenya ko yitwa Gatera.

Kuva ubwo inkuru itangira kuba kimomo, ikije ari ingundirizi, kigakoresha umuntu ibyo atateguye atanabishakaga bati: "Cyaje nk'iya Gatera."

Inkuru ya Gatera wasambanyije umukazana na nyirabukwe

Inkuru ya Gatera wasambanyije umukazana na nyirabukwe icyarimwe

Isomo:

Burya si byiza gusaka umuntu ugize ibyago kuko nawe ejo biba byagushyikira cyangwa se ugahura n'ibirenze ibye nk'kuko Uyu mukecuru yasetse umukazana we ndetse ashaka kumuhururiza birangira nawe asambanyirijwe imbere y'umukazana we. Rero niba ubonye uri mu byago mwegere ubanze wumve ahahinda ke ndetse n'ibyamubayeho aho kwihutira kumucira urubanza.

Posted On: Aug 15,2025