Jangwani, Antha, Rugaju Reagan na Ishimwe Ricard bagizwe abere
Mucyo Antha, Jangwani, Ishimwe Ricard na Rugaju Reagan Urukiko rutegetse ko barekurwa.
Aba baburunaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo ni abantu 28 barimo abanyamakuru (Ndayishimiye Reagan, Mucyo Antha na Ishimwe Ricard) ba ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora,RCS, n’abasivile.
Bakaba bakekwaho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.
Ubusanzwe isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe kuba tariki ya 21 Kanama 2025 ku isaha ya saa yine ( 10h00’) ariko ryimuriwe uyu munsi mu ruhame ku wa 26 Kanama 2025 saa 10h00’.
Ntabwo isomwa ryatangiriye igihe ahubwo Inteko y’abacamanza yageze mu cyumba basomeyemo imyanzuro saa 12h50’ aho bavuze ko byatewe n’imirimo myinshi Urukiko ruba rufite.
Mbere yo kubasomera umwanzuro wafashwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo, umucamanza yabanje kubahamagara bose bajya imbere y’Inteko y’Abacamanza maze basomerwa ibyo bashinjwa byose.
Urukiko rusanze amatike bahawe batari bazi ko yasabwe mu izina rya MINADEF bityo nta mpamvu zigaragaza ko bagize uruhare mu bufatanya cyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Urukiko kandi rwasanze Mucyo Antha, Mugisha Frank, Ishimwe Ricard na Rugaju Reagan badahamwa n’icyaha cyo guhabwa inyandiko zigakoreshwa icyo zitagenewe
Ubundi byagenze bite ngo aba banyamakuru bisange mu Rukiko rwa Gisirikare?
Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko Capt Peninnah Mutoni wakoraga muri Minisiteri y’Ingabo, mu ishami rikorera muri ‘Etat-Major’ muri J1 rishinzwe Protocol harimo no gusabira abakozi bayo n’abandi bashobora kugenwa na yo amatike y’indege ku ngendo zijya cyangwa ziva mu mahanga ku mpamvu z’akazi cyangwa ku zindi mpamvu Ministeri yagena.
Uyu yari afite inshingano gukurikirana ibijyanye no gushaka amatike y’indege, aho yakoranaga bya hafi na RwandAir.
Ngo yitwaje uwo mwanya, mu bihe bitandukanye hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ukuboza 2024, nk’umuntu wari ufite inshingano zo gusabira amatike y’indege abasirikare cyangwa abandi bantu bemerewe kugurirwa amatike y’indege na Minisiteri y’ingabo.
Amakuru avuga ko yagiye agurira amatike y’indege ku buryo bw’uburiganya abantu batandukanye.
Ubushinjacyaha buvuga ko umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, mu rubanza yavuze ko muri Nzeri 2024, yagiye ku biro bya APR FC, agaha Kalisa Georgine amadolari y’Amerika 540 y’itike y’indege n’andi 100 ya VISA, nyuma y’iminsi, amusanga ku kibuga cy’indege ari hamwe n’abandi amuha itike y’indege na pasiporo (Passport).
Ayo mafaranga ngo uyu Kalisa Georgine yemereye urukiko ko yayahaye Capt Peninah Mutoni.
Ishimwe Ricard yavuze ko ibyo aregwa abihakana kuko yaguze itike kuri EgyptAir ku madorali 800 maze ajya gusaba Visa maze Ambasade ya Misiri imubwira ko byasaba ibyumweru bibiri, yahise yegera ubuyobozi bwa APR abasaba kumufasha, bamusabye kohereza Passport n’itike y’indege. Bamusabye guhinduza agasaba bakamusubiza amafaranga maze bakamufasha kugenda muri Rwandair n’abandi.
Bamusubuje amadolari 400 yongeraho 300 ayashyira Kalisa Georgine, hanyuma yumva Kalisa Georgine ahamagaye Capt Mutoni amubwira ngo ku rutonde yongereho umunyamakuru witwa Ishimwe Ricard.
Akavuga kandi ko Kalisa Georgine yamuhaye nomero ya telefone ya Capt Mutoni amwohererezeho amafaranga ya visa.
Mugisha Frank uzwi nka Jangwani yavuze ko ibyo aregwa byose abihakana kuko yishyuriwe ibintu byose na Nzita Eric bareganwa muri dosiye imwe, na we arabyemera.
Mucyo Antha yireguye avuga ko yagiye nk’umunyamakuru wa Radio&TV10 afashijwe n’umuntu ku giti cye. Yavuze ko yagiye muri CECAFA na Misiri abisabwe n’umuntu wo muri APR FC witwa Kadafi wagira ngo azabafashe kugura abakinnyi rero ibyo aregwa akaba abihakana.
Ubushinjacyaha buvuga ko iperereza ryagaragaje ko ava mu Misiri yohererejwe itike na CAPT Peninah Mutoni agaruka n’indege ya RwandAir.
Hari umutangabuhamya ukorera mu ishami rya J1 asobanura uko mu bihe bitandukanye Capt Peninah Mutoni yasabiraga abantu amatike y’indege akabikora mu mazina ye ariko abonye bimaze gukabya abimenyesha abayobozi anabishyira muri raporo maze abayobozi babuza Capt Mutoni kongera kubikora.
Akomeza avuga ko atari abayobozi ba J1 gusa babimubujije ahubwo ko n’abakozi ba Rwandair na bo bamubujije kujya akoresha amazina y’undi mu gihe cyo gusaba itike y’indege (booking).
Yasobanuye ko ikigaragaza ko abantu bagaragara ari Capt Peninah Mutoni wabasabiye, ari ubutumwa bwa Email zikurikira kugura itike no kwemeza ko bikozwe (booking na confirmation).
Gusabira itike usabirwa RwandAir yandikiraga Mutoni nawe akabyemeza (agakora confirmation R6).
Kuri Mucyo Antha Biganiro, uregwa kuba icyitso mu guhabwa ku bw’uburiganya inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe, ubushinjacyaha buvuga ko ari ibaruwa Col Rtd Richard Karasira yandikiye PS yo ku wa 13 Nzeri 2024 iherekejwe n’urutonde rwabantu 41 bagombaga kujya mu Misiri bishyuriwe na MOD (administration 4, Techical staff 13, abakinnyi 22 n’abanyamakuru 2.)
Izindi wasoma:
1. Rayon Sports yaguze bus nshya - Akanyamuneza ni kose
3. Ibimenyetso 10 byakwereka ko urukundo urimo ari urw’ukuri
Ariko kuri urwo rutonde abanyamakuru Biganiro Mucyo na Ndayishimiye Reagan ntibagaragara kuri uru rutonde.
Bivuze ko batagombaga kwishyurirwa na MOD itike y’indege bagendeyeho.

SRC: Isimbi