Kisoro: Umusirikare wa UPDF yiyahuye nyuma yo kureba umukino wa Manchester United na Arsenal
Umusirikare wo mu ngabo za Uganda (UPDF), yiyahuye nyuma yo kureba umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’Abongereza Manchester United yatsinzwemo na Arsenal ku Cyumweru gishize.
Private Samuel Kwesiga w’imyaka 32 y’amavuko, yakoreraga muri batayo ya 35 y’ingabo za Uganda ibarizwa ahitwa Nyanamo mu karere ka Kisoro.
Amakuru avuga ko yirashe mu cyico nyuma yo kuva kureba umukino Manchester United yatsinzwemo na Arsenal igitego 1-0, mu isantere y’ubucuruzi ya Nyanamo; mbere y’uko umurambo we uboneka ku wa Mbere tariki ya 18 Kanama.
Iperereza ry’ibanze ryerekana ko ku Cyumweru nimugoroba, uriya musirikare yari yagiye kureba kuri Televiziyo umukino Manchester United yari yakiriyemo Arsenal.
Mu ma saa tatu z’ijoro ubwo umukino wari urangiye ngo yasubiye mu birindiro, abwira bagenzi be ko arambiwe; mbere yo kujya kuryama.
Mu mwanya wakurikiyeho, abatuye hafi y’aho yakoreraga batangaje ko bumvise urusaku rw’imbunda.
Urusaku rukiba ngo bagenzi be babanje gutekereza ko imbunda yaba yirashe by’impanuka, ariko barungurutse mu idirishya ry’aho yararaga nyuma yo kumuhamagara babona agaramye hasi.
Ngo byabaye ngombwa ko bica umuryango, basanga yapfuye azize ibikomere by’amasasu.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gice cya Kigezi, Elly Maate, yatangaje ko itsinda ry’abapolisi n’abasirikare riri mu iperereza ryamaze kumva ubuhamya bw’abageze ku murambo wa Pte Kwesiga.
Yavuze ko umurambo w’uriya musirikare wahise ujyanwa ku bitaro bya Kisoro kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo kuwushyikiriza ubuyobozi bwa UPDF ngo ushyingurwe.
Yunzemo ko iperereza ryamaze gutangira kugira ngo hamenyekane nyirabayazana yo kuba uriya musirikare yariyahuye.