Kivu y’Amajyepfo: Drones zaturutse i Bujumbura zagabye ibitero ku birindiro bya M23

Kivu y’Amajyepfo: Drones zaturutse i Bujumbura zagabye ibitero ku birindiro bya M23

Umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 17 Nyakanga, washinje ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero mu duce twa Nzimbira na Kanyola rikoresheje intwaro zirimo na drones z’ubwiyahuzi.

M23 yemeje aya makuru biciye mu muvugizi wayo w’Ishami rya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Yagize ati: “Ingabo z’ihuje z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero cyica mu duce dutuwe cyane twa Nzimbira na Kanyola ndetse no mu nkengero zaho kuva mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Kanama, rikoresheje imbunda ziremereye na drones za Kamikaze.”

Amakuru avuga ko abayoboraga izi drones bari mu Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyangijwe na biriya bitero by’ingabo za Leta muri Nzimbira na Kanyola.

Utu duce twombi two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, tumaze iminsi myinshi twarabaye isibaniro ry’intambara ya M23 kuri ubu itugenzura n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Izi mpande zombi zikomeje kurwana mu gihe byitezwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kanama zisubukura ibiganiro biganisha ku gushyira umukono ku masezerano y’amahoro, nyuma y’amahame ayaganishaho zasinye mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

M23 na Kinshasa bombi ku wa Gatanu bagaragaje ko zishyigikiye ibiganiro bya Doha zimaze igihe zihuriramo ndetse n’ibyo zemeranyije mu rwego rwo gukemura amakimbirane mu mahoro.

Mu byo izi mpande zari zaremeranyije, harimo gutanga agahenge kagizwe no guhagarika ibitero; byaba ibyo ku butaka, mu kirere ndetse no mu mazi.

Posted On: Aug 18,2025