Muri Manyema FARDC na Wazalendo basubiranyemo 4 bahasiga ubuzima
Imirwano ikomeye yongeye gukaza umurego hagati ya Wazalendo na FARDC mu Ntara ya Manyema, hagati y’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo na Wazalendo basanzwe bakorana byahafi mu Ntara ya Manyema mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi mirwano yongeye kubura kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16/08/2025 nyuma y’aho yatangiye ku wa kane muri iki cyumweru hagati y’igisirikari cya Congo FARDC n’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo.
Amakuru agera kuri MCN avuga ko iri subiranamo ryabereye neza mu gace ka Tokolote gaherereye mu ntera ngufi uvuye mu mujyi wa Kindu uzwi nk’umurwa mukuru w’iyi Ntara ya Manyema.
Imirwano ibanziriza iyabaye uyu munsi bivugwa ko yaguyemo abantu 9 barimo n’umupolisi warwanaga ku ruhande rwa FARDC, naho amashusho yagiye hanze ku mugoroba w’ejo yo, agaragaza imirambo y’abantu 5 bambaye imyambaro y’igisirikare cya RDC irambaraye hasi mu muhanda, ndetse n’umwe w’uwambaye igipolisi uri iruhande rwindi.
Amakuru akomeza avuga ko urugamba rwabaye kuri uyu wa gatandatu, rwaguyemo abantu bane, ariko hakaba hatarameyekana uruhande rwaba rwatakaje abantu benshi, kuko impande zombi zari zisanzwe zikorera hamwe, ubundi kandi zikanambara kimwe.
Icyakora na none ntiharamenyekana icyaba cyateye irisubiranamo hagatii ya FARDC na Wazalendo. Gusa, icyo twabashye kumenya nuko Wazalendo ijya gutangiza iyi mirwano ngo aru iko batari bagihabwa ibyo kurya, bityo bagashinja FARDC kubigiramo uruhare.