"MUSAZA WANJYE Yatangiye andunguruka ndi koga birangira amfashe ku ngufu" - Ubuhamya buri mukobwa wese akwiye gusoma
Uyu mukobwa mu buhamya bwe bubabaje avuga ko yasambanyijwe afite imyaka 17 bikozwe na musaza we wahengereye ababyeyi babo badahari maze akamufatiraho icyuma amubwira ko natamuha arahita amwica.
Mu magambo ye agira ati: "Musaza wanjye andusha imyaka 9. Twaraganiraga, tugakina nk'abandi bavanimwe. Nakwambara utwenda twanjye akabmwira ko ari twiza, ndetse ko nanjye ndi mwiza. Rimwe na rimwe akandunguruka ndi koga cyangwa kwisiga mu cyumba cyanjye. Igihe kimwe mama yari yagiye mu bukwe maze amarayo icyumweru. Papa we ntiyahabaga kubera akazi yazaga muri weekend.
Nasigaranye na musaza wanjye mu rugo twenyine. Turateka turarya turishima gusa nijoro yaje mu cyumba cyanjye maze kwambara imyenda y'ijoro. Mubajije icyo aje gukora arambwira ngo nimuhe. Namubajije icyo muha ndetse mubwira ko nta kintu mfite cyo kumuha ariko arambwira ngo araje anyereke icyo ngomba kumuha.
Yahise azana icyuma akimfatiraho mbaza kugirango ni imikino ariko yari akomeje. Yahise afata imyenda nari nambaye arayica akoresheje cya cyuma maze aransambanya. Birangiye yambwiye ko nimbivuga azanyica nuko birangira ncecetse ariko buri gihe iwacu baba badahari akagaruka.
Ukwezi gushize nabuze imihango nipimishije nsanga ndatwite. Nabaye aho ari nako antera ubwoba ko nimbivuga azanyica akanjugunya mu cyobo. Iwacu baje kubimenya baranyirukana. Njya kwa masenge ariko nawe aza kumenya ko ntwite aranyirukana.
Incuti yanjye yaje kunjyana i Kigali mbaho ubuzima bubi cyane ndetse nza no gukora uburaya. Ariko nyuma naje gusubira mu rugo mbabwiza ukuri . Nubwo nabibabwiye ariko ntibigeze bahagarika gufata nabi umwana wanjye ni yo mpamvu n'ubu ngishakisha ubuzima ngo ndebe ko nakwita ku mwana wanjye."
ESE WOWE IBI BIKUBAYEHO WAKORA IKI? NI IYIHE NAMA SE WAGIRA UYU MUKOBWA? ESE YABA HARI ICYO YASHOBORAGA GUKORA IBI NTIBIMUBEHO? IBITEKEREZO BYANYU NI INKUNGA IKOMEYE.