Nawe iyawe ishobora kuba irimo: Dore telefoni Whatsapp itazongera gukoramo muri 2026

  • Telefoni zitazemererwa gukoresha Whatsapp mu mwaka wa 2026

  • Uko wareba Android telefoni yawe ikoresha

  • Uko wareba IOS iPhone yawe ikoresha

Nawe iyawe ishobora kuba irimo: Dore telefoni Whatsapp itazongera gukoramo muri 2026

Hari Telefone nyinshi zamaze gutakaza ubushobozi bwo kwakira ‘App’ ya Watsapp no kuba yakoreramo. Izo Telefone zirimo iPhone n’izo mu bwoko bwa Android benshi musanzwe mukoresha cyane mu mirimo ya buri munsi.

Watsapp ni ‘App’ ya Meta ndetse yabaye ikimenyabose kubera uburyo ifasha cyane abakora akazi gatandukanye, igahuza n’abatari kumwe ibintu byageragejwe n’abandi barema ‘App’ ariko bikanga. Watsapp kugeza ubu ifite abagera kuri ‘Billion 2’ barenga , bayikoresha buri Kwezi (Active Users ), gusa mu minsi mike iri imbere zimwe muri Telefone turagarukaho ntabwo zizaba zishobora kuyakira.

Bamwe mu bakoresha urwo rubuga , bavuga ko guhera mu mpera za 2025 , Telefone zose zikoresha Android iri munsi ya Android 5.0(Lollypop) ndetse na iPhone zifite operating system iri munsi 15.0 zizatakaza ubushobozi bwo kwakira no gukoresha Whatsapp mu mwaka wa 2026. Ibi bisobanuye ko Samsung za kera, Motorola, HTC, LG, zimwe mu za Sony, iPhone 5, iPhone 6 plus zose zitazongera kubasha gukoresha Whatsapp.

Ibindi wamenya:

Ibijyanye na Android:

Android 5.0 n'izayibanjirije zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha Whatsapp: ibi birareba: 
Samsung Galaxy S3, HTC One X, and Sony Xperia Z. Gusa hari n'izindi zizagenda ziyongeramo hagendwe kuri Model ndetse n'agace ziherereyemo.

Android 4.4 n'iza mbere yayo:

Izi zatakaje ubushobozi bwo kwakira no gukoresha Whatsapp kuva kuwa 1 Mutarama 2025

Ibijyanye na IOS:

IOS 15.1:

iPhone zose zifite iyi version n'iya mbere yayo zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha Whatsapp mu ntangiriro za 2026.

ibi bireba iPhone zikurikira: iPhone 5s, iPhone 6, and iPhone 6 Plus.

Kugirango abafite izi telefoni bazabashe gukomeza gukoresha Whatsapp bizasaba ko bazamura OS yabo(Update) kuri IOS 15.8.4.

Kuki Telefoni zimwe zamburwa ubushobozi bwo gukoresha Whatsapp?

Whatsapp ivuga ko impamvu ibi bibaho ari uko izi telefoni ziba zitagifite ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu kurinda amakuru y'ukoresha Whatsapp. Ikindi ni uko telefoni za kera ziba kandi zidafite ubushobozi bwo kuba zakoresha neza Whatsapp kuko  uko imyaka ishiria nayo igenda ihinduka ndetse yongeramo ikoranabuhanga rigezweho bishobora gutuma kuri telefoni za cyera, igenda gahoro cyane cyangwa se ntinakore na mba, kuba zidashobora gukoresha ibishya bigenda byongerwamo nk'ibijyanye no guhamagarana barebana(video call).

Dore uko wareba Android yawe:

Jya muri Settings > About Phone cyangwa About Tablet. Uzahita ubona Android telefoni yawe ikoresha.

Uko wareba IOS ya telefoni yawe:

Settings > General > About and check the "Software Version" entry

 

Posted On: Aug 15,2025