Niba ukora ibi bintu urimo kwangiza impyiko zawe utabizi ndetse mu gihe gito ushobora guhura n'ibibazo bikomeye
Impyiko ni urugingo rw'ingenzi mu mubiri rufite inshingano nyinshi zifasha umubiri gukora neza. Akamaro kazo k'ibanze karimo gusukura amaraso no gukora imisemburo ifasha ibindi bice by'umubiri. Ku bw'iyi mpamvu impyiko ntizigomba guhungabana kuko iyo zigize ikibazo umubiri wose uhura n'ibibazo bikomeye ndetse bikaba byagera no ku rupfu.
Reka tubanze turebere hamwe akamaro k'impyiko muri rusange
Gusukura amaraso
. Kuyungurura imyanda: Inshingano nyamukuru y'impyiko ni ukuvanamo imyanda n'amazi arenze mu maraso. Iyo myanda igahinduka inkari zikajya mu ruhago, zikazavamo.
.Kuringaniza ibipimo by'amazi: Impyiko zigenga urugero rw'amazi, umunyu, n'ibindi binyabutabire (electrolytes) nk'isodium na potasiyumu mu maraso. Ibi bifasha imyakura, imikaya, n'ibindi bice by'umubiri gukora neza.
Gukora imisemburo
. Gukora intungamubiri z'amagufa: Impyiko zifata vitamini D zikayihindura iyishobora gukoreshwa n'umubiri, ikaba ikenewe cyane mu gukomeza amagufa.
. Gukora insoro zitukura: Impyiko zikora umusemburo witwa erythropoietin utuma amagufa akora insoro zitukura zikwirakwiza umwuka wa ogisijeni (oxygène) mu mubiri wose.
. Kugenzura umuvuduko w'amaraso: Zifasha kugenzura umuvuduko w'amaraso.
Guhinduranya ibinyabutabire
. Kuringaniza aside: Impyiko zigenzura urugero rwa aside n'ibindi binyabutabire mu maraso kugira ngo bibashe guhinduranya neza.
. Kugira uruhare mu mikorere y'umubiri: Zifasha mu gusohora ibyuka bihumanya umubiri.
Mu magambo make, impyiko zifasha umubiri kwisukura, kuringaniza ibipimo by'ingenzi, no gukora imisemburo y'ingenzi, bikarinda umubiri ingaruka zikomeye zituruka ku kwangirika k'impyiko.
Noneho reka turebere hamwe ibintu abantu bakora batazi ko byangiza impyiko zabo:
1. Kurya umunyu mwinshi:
Abantu benshi iyo bavuze kumva umunyu mwinshi bumva gusa kuba mu biryo harimo umunyu mwinshi cyangwa se gufata umunyu ukaminjira mu biryo. Ibi na byo ni byo ariko hari n'ibiyo mu busanzwe ubyabyo biba birimo umunyu mwinshi nka brochettes, saradine, sosiso...
Umunyu mwinshi utuma impyiko zibika amazi menshi noneho iyo bibayeho igihe kirekire ibi bigera aho bikananiza impyiko maze zigatangira kwangirika.
2. Kutanywa amazi ahagize:
Ubusanzwe umuntu agomba kunywa amazi angana na litiro 2 na litiro 2.5 ku munsi. Gusa igitanga ni uko abantu benshi banywa aya mazi ariko bakayanywa nabi aho usang umuntu abyuka akagotomera litiro y'amazi akaza kongera akagotomera indi mu masaha runaka. Ibi nta cyo bimaza kuko iyo unywereye rimwe amazi menshi gutya umubiri uyafata nk'aho ari amazi y'umurengera maze ukayasohora hafi ya yose ukongera ugasira umeze nk'aho nta mazi wanyweye.
Amazi afafasha impyiko gusohora imyanda iyo utanywa amazi ahagije, ya myanda ntisohoka bityo nyuma y'igihe mu mpyiko zawe hatangira kuzamo utuntu tumeze nk'umusenyi bika byakwangiza impyiko zawe ndetse ikaba ishobora no gusubira mu maraso ikaba yateza ibindi bibazo bikomeye atari mu mpyiko gusa ahubwo no ku zindi nyama nk'ubwonko...
Kunywa amazi rero menshi ni ingenzi ariko ukagenda unywa make make wenda nka buri saha kugeza umunsi uryangiye unyweye ya ma litiro 2.
3. Imiti igabanya uburibwe:
Imiti nka za ibiprophene... igabanya uburibwe irafasha ariko si byiza kuyifata ku buryo buhoraho. Usanga nk'abakobwa n'abagore iyo bari mu mihango usanga bafata beni iyi miti kubera uburibwe nyuma ukazasanga impyiko zabo zarangiritse cyane.
4. Kurya inyama nyinshi
Inyama cyane cyane inyama zitukura, za brochette, sosiso... iyo zibaye nyinshi mu mubiri zikoramo icyo bita acid urique iyi yamara kuba nyinshi mu mubiri ikaba yakwangiza impyiko.
Rero niba ukunda inyama cyane, ujye ugerageza kurya inyama z'umweru: amara, impyiko, umutima.... inkwavu, amafi, inkoko,...
5. Isukari nyinshi:
Isukari nyinshi ntago ari iyo mu cyayi, igikoma, fanta gusa. Hari ibintu abantu barya batazi ko bifasha mu gutuma isukari iba nyinshi mu mubiri nka: amandazi, imigati, za keke....
Isukari nyinshi ishobora gutuma umuntu arwara Diabete yo mu bwoko bwa 2(iterwa n'ibizwi nka "insulin resistance") ituma imitsi ifungana bityo impyiko ntizibone amaraso ahagije zikaba zakwangirika.
6. Kwirengagiza ibimenyetso mpuruza
Niba hari ibimenyetso ubonye byoroshye wenda nko kwihagarika hakaza urufuro, kubona amaraso mu nkari... ukwiye kwihutira kwisuzumisha kabone n'ubwo waba utaribwa kuko iyo ikibazo kibonetse hakiri kare ari bwo kiba gishobora kuvurwa kigakira.

7. Kunywa inzoga nyinshi
Inzoga nyinshi ni ikibazo gikomeye ku mubiri w'umuntu kuko nazo zituma amazi amaba make mu mubiri bikaba byakwangiza impyiko. Ikindi ni uko inzoga zifunga imitsi itwara amaraso mu mubiri ibi nabyo bikaba byatuma impyiko zibura amaraso ahagije bikaba byatuma zangirika.
8. Itabi
Hari abazi ko itabi ryangiza ibihaha gusa ariko si ko biri kuko rinangiza impyiko kubera ko ryangiza imitsi itwara amaraso kimwe n'inzoga.
9. Kudakora siporo
Hari abantu benshi bakora akazi kabasaba kwirirwa bicaye. Ni ngombwa rero kumenya ko gukora siporo ari ingenzi cyane kandi atari siporo yo muri weekend gusa nk'uko abantu benshi basigaye bibeshya ahubwo ari siporo ya buri munsi. Kandi ntibigoye kuko kugenda wihuta iminota 30 buri munsi bihagije ngo umubiri wawe umererwe neza.
Inama:
Ni byiza kwirinda ibi byose twavuze haruguru kandi ugakora siporo ihagije, ukananywa amazi ahagije. Ikindi ni ugukoresha checkup kugirango urebe ko zitarwaye cyane ko impyiko n'iyo zirwaye usanga akenshi umuntu atababara.
Izindi wasoma:
1. Dore uko wakira inkovu zibyimba mu minsi 7 gusa
2. Dore uburyo 5 wakoresha urongora umugore wawe ntazigere na rimwe atekereza kuguca inyuma na rimwe