Nyuma y’u Rwanda ikindi gihugu cyo mu karere kigiye kwakira abimukira bavuye muri Amerika
Uganda yemeye kwakira abimukira baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’iminsi mike u Rwanda narwo rwemeye kwakira abagera kuri 250, mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi i Washington.
Nk’uko byatangajwe na televiziyo CBS ndetse na BBC, Amerika yashyizeho gahunda nshya yo kwimura abimukira baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika n’Asiya bari basabye ubuhungiro ku mupaka wa Amerika na Mexique, bakoherezwa mu bihugu bitari ibyo bakomokamo.
Amakuru yemeza ko Uganda izakira abimukira badafite dosiye z’ ibyaha bikomeye. Abazinjira muri Uganda bazabanza gusuzumwa n’inzego z’igihugu kugira ngo hamenyekane niba ari bo bemerewe kwakira.
Ibi byose biza nyuma y’uko u Rwanda narwo rwemeye kwakira abimukira 250, hakaba haratangiye ibiganiro bishobora kuzongera uwo mubare.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bigaragaza imbaraga z’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump mu gushaka ibihugu byemera kwakira abimukira atifuza kugumana muri Amerika, ari nako yubahiriza imwe mu mvugo y’ingenzi yamwinjije ku butegetsi: kurwanya ubuhunzi budafite ibyangombwa.
Ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye iyi politiki, ivuga ko ishyira abimukira mu kaga, kuko bashobora koherezwa mu bihugu bidafite umutekano cyangwa se bishobora kubasubiza aho bahunze.
Ubu, Amerika imaze kugirana amasezerano yo kwimura abimukira n’ibihugu birimo Panama, Costa Rica, Paraguay, ndetse ikaba ikomeje kuganira n’ibindi bihugu by’i Burayi na Afurika.
Ibi biganiro bishya hagati ya Washington na Kampala bigaragaza ko u Rwanda na Uganda bihindutse ibihugu by’ingenzi muri gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gukumira abimukira, mu gihe ibihugu byombi bisanzwe bifite amateka yo kwakira impunzi mu karere.