Nzagukunda kugeza mfuye! Ibyo Jacky yanyuzemo nyuma yo guterwa inda n'umusore wo mu bakire nyina akarahira ko batazigera babana akiriho😭

  • Mama wa Michael yakoze ibishoboka byose ngo amutandukanye na Jacky

  • Urukundo nyarwo ruratsinda kabone n'ubwo rwaca mu muriro w'itanura

Nzagukunda kugeza mfuye! Ibyo Jacky yanyuzemo nyuma yo guterwa inda n'umusore wo mu bakire nyina akarahira ko batazigera babana akiriho😭

Michael n'umuryango we bari abakire bakomeye ku buryo bari bazwi na buri wese mu mugi bari batuyemo. Mu nzu y’umuryango wa Michael, byose byari birimbishijwe mu buryo buhebuje: amadirishya manini yitegeye umujyi, intebe z’impu ziva i Burayi, n’ibibumbano by'akataraboneka byahaga ikaze umushyitsi winjiye muri urwo rugo.

Jacky yinjiye muri urwo rugo mu buryo bworoheje, atari nk’umukozi usanzwe, ahubwo nk’umukobwa wari uhunze ubukene n’ibigeragezo by’iwabo mu cyaro. Yari afite uburanga buhoraho n’amaso acyeye, ariko n’umutima utuje wo kumenya inshingano ze. Mama wa Michael, umukobwa wo ku rwego rw’abifite wamenyereye kubaho mu buryo buhebuje, ni we wamuhaye akazi ko gufasha mu rugo, ariko atabizi ko uwo mukobwa azaba ikibazo gikomeye mu rugo rwe.

Ubwa mbere Michael abona Jacky, yari ari ku rubaraza, akubura, izuba ryarasiraga mu misatsi ye miremire yirabura ryatumye Michael amwitegereza cyane. Ntabwo byamushobokeye kwihangana; hari ikintu kitari gisanzwe yamubonagaho.

Iminsi yakurikiyeho, batangiye kuganira buhoro buhoro, nk’abantu basangiye urugo ariko batari ku rwego rumwe. Jacky, n’ubwitonzi bwe, yasekeraga Michael wahoraga amwibutsa ko nawe ari umuntu nk’abandi, atari "umuhungu wa nyiri inzu" gusa.

Kuva ubwo, urukundo rwaragiye rukura mu buryo butunguranye. Bateranaga amagambo yoroheje, amaso yabo agatangira kwivugira ibirenze amagambo. Michael yatangiye gusanga ibyishimo bye atabibona mu burumbuke bw’umuryango we cyangwa mu bukire bw’iwabo, ahubwo yabibona mu biganza by’umukobwa wari kumwe na we mu rugo mwiza inyuma kandi ufite umutima utangaje.

Mama wa Michael yakomeje kwitegereza ibyabaga byose. Ntabwo byamushimishije na rimwe uko umuhungu we yageragezaga kuba hafi ya Jacky: kumuhamagara inshuro nyinshi atari ngombwa, kugerageza kumufasha ibintu bimwe na bimwe, cyangwa kumureba mu maso igihe abandi barimo gutumbira tereviziyo.

Umunsi umwe, ubwo Michael na Jacky bari bari mu gikoni, batangiye kuganira mu buryo butuje, bibagirwa ko amasaha yarenze. Michael yamurebaga mu maso amubwira amagambo yuzuye ubwitonzi:

"Jacky, ntuzi ko buri munsi numva nshaka kukubona kurusha undi muntu uwo ari we wese?"

Jacky yaracecetse, umutima we utera cyane, ariko yongera guseka mu buryo bworoheje.

Ako kanya, Mama wa Michael yinjiye atunguranye, amaso yuzuye uburakari bucece. Yarebye umuhungu we, hanyuma areba umukobwa, maze akubita ikiganza ku meza:

"Michael, ibyo mbona hano sinshobora na rimwe kubyihanganira. Uyu mukobwa ni umukozi wacu, si uwo mu rwego rwawe. Ntimuzigere mwongera kuganira mu buryo budasanzwe gutya. Ntabwo nshaka ko utesha agaciro uyu!"

Ibyo byabaye ishyano rikomeye kuri Michael. Yumvise nk’aho umutima we usadutsemo ibice bibiri: Urukundo yari afitiye Jacky rwari rukomeye cyane, ariko umubyeyi we akunda yari abyitambitsemo. Gusa urukundo rwabo rwari rwamaze gushinga imizi ikomeye bitari byoroshye kurandura gutyo uko umuntu wese yiboneye.

Nyuma y’ibyo bibazo by’ibanze, urukundo rwa Michael na Jacky rwakomeje kugenda rutumbagira mu ibanga. Nubwo bahoraga batinya amaso ya nyina wa Michael, ntibyigeze bibabuza kumenya ko imitima yabo yari yarahujwe n’amarangamutima atagabanuka.

Ariko Mama wa Michael yari afite undi mugambi: yagombaga gusenya urwo rukundo mbere y’uko rukura rukaba igisuzuguriro cy’umuryango. Buri gihe yahamagaraga umuhungu we mu cyumba cy'uruganiriro rwuzuye impeta z’ibyiza, akamubwira ijambo rimwe gusa:

"Michael, uri kwiyandarika. Uri kwangiza isura yacu. Uzajya kwiga mu mahanga, ugaruke ushyingiranwe n’umukobwa ukwiye izina ryawe, atari uyu mukobwa w'umutindi."

Michael yageragezaga kumusubiza mu buryo butuje:
"Mama, Jacky si umutindi, si n'umuntu usanzwe kuri njye nk’uko ubitekereza. Nta wundi mukobwa numvise unyuzuza nk’uko abigenza."

Ariko ibyo byaramurakazaga kurushaho. Yatangiraga guseka mu buryo bwo kumusebya:
"Umukobwa woza amasahani, agasukura inkweto, ni we ushaka kuzazana mu muryango wacu? Urumva ushaka ko abantu bazaduha inkwenene? Ese ubona uriya mutindi yakugeza ku ki?"

Jacky ku ruhande rwe, yatangiye kumva umutekano we ugiye kubura. Mama wa Michael yatangiye kujya amureba nabi cyane, akamubuza kwinjira mu bice bimwe by’inzu, rimwe na rimwe akamuha akazi kenshi kugira ngo atazigera agira akanya ko kuba hafi ya Michael.

Umunsi umwe, ibintu byarenze urugero. Jacky yari ari mu gikoni atetse icyayi cya mu gitondo, Mama wa Michael aza amwegereye mu buryo butunguranye. Nta jambo na rimwe,  yasuste amazi yuzuye urusenda mu maso ya Jacky maze uburibwe bwaro bukwira umubiri wose. Mama wa Michael yakomeje amubwira nabi cyane atitaye ku buribwa afite:

"Uzahora wibuka ko utari ukwiye kuba hano. Ujye kure y’umuhungu wanjye, cyangwa nzakwereka ikindi kirenze ibi," 

Michael winjiye nyuma gato, yabonye Jacky afashe mu maso, amaso ye atukura bitewe n’umuriro w’urusenda, umutima we wenda gusandara. Yegereye nyina agira ngo amubaze impamvu, ariko ntacyo byari gutanda. Gusa nyina yaramubwiye ati: "Ntacyo murabona. Ntimuze uwo muri gukina na we!"

Icyo gihe ni bwo yafashe umwanzuro. Yagiye hafi ya Jacky, amufata ukuboko, ijwi rye rirahinduka, riba iryo gusezerana:

"Jacky, sinshobora kongera kukureka ngo ube mu maboko ya mama. Ubuzima bwanjye bwarahindutse kubera wowe, kandi sinshaka ko wongera kurira. Uzajyana nanjye aho nzajya kwiga mu mahanga. Ni ho honyine tuzabona umutekano, ni ho tuzashobora kubaho nk’abantu dukundana nta we uturwanya."

Jacky yarebye mu maso ya Michael, amarira akiyicira inzira mu maso ariko mu maso harimo icyizere gishya. Yari atangiye kubona ko urukundo rwabo rutakiri ibanga ry’inyuma, ahubwo rwari urugamba rw’imbere, urwo bashobora gutsinda ari babiri gusa.

Kuva ku munsi Michael avugiye amagambo yo gufatanya na Jacky no kumujyana mu mahanga, byabaye nk’isezerano ry’amaraso. Buri munsi, mu masaha y’ijoro mu gihe abandi bose babaga basinziriye, bombi bicara mu ntebe nto zo mu busitani, bakaganira ku rugendo rwabo: uko bazabona ibyangombwa, uko bazabana aho azajya kwiga, ndetse n’inzozi zo kubaho mu buzima bushya aho ntawe uzongera kubabuza gukundana.

Michael yari afite ubushobozi: amafaranga n’imbaraga zo kubona impapuro byose vuba. Jacky we yazaga afite umutima wuzuye ubwoba n’amatsiko: nta pasiporo, nta nyandiko, nta n’inshuti z’ahandi yashoboraga kwishingikirizaho. Ariko Michael yamubwiraga amagambo amukomeza:

"Ntugire ubwoba Jacky. Ndagukunda cyane. Nta kintu na rimwe mama azakora kizambuza kugukunda kandi tuzajyana."

Bagiye batekereza uburyo bazakoresha, Michael akajya asohoka mu rugo nijoro ajya gushaka ibyangombwa byose by’uwo mukobwa. Gahoro gahoro ibintu byose byegera ku ndunduro: pasiporo, visa, ndetse n’itike. Byose byari byamaze gupangwa mu ibanga.

Ariko Mama wa Michael ntiyari yicaye. Yari umugore w'umuhanga kandi aziryanye n'abantu benshi bakomeye, yari afite imbaraga n'ijambo mu nzego nyinshi. Yatangiye kubona amakuru mu buryo butangaje: umukozi umwe wari mu rugo amubwira ko Michael yagiye kenshi mu biro by’abinjira n’abasohoka, abandi bamubwira ko yabonanye n’abantu batunguranye mu mahoteli mato.

Uwo munsi, ubwo Michael yari mu cyumba cya Jacky amwereka itike y’indege bari bafite, Mama wa Michael yumvise byose ari inyuma y’umuryango. Amaso ye yahise yuzura amarira y’umujinya, umutima wuzuye inzika. Ntiyari kwemerera umuhungu we kujyana umukozi wabo, akamuhindura igisebo mu bantu bose bo ku rwego rwabo.

Mu ibanga, Mama wa Michael yatangiye umugambi we. Yegereye inshuti zikorera mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, abaka amakuru yose ya Jacky. Ntibyatinze: yamenye neza ko Jacky yari amaze gusaba pasiporo. Ntiyashoboye kubyihanganira, ahita ategura uburyo bwo gusenya byose.

Umunsi nyirizina w’urugendo wageze. Michael yaje ku kibuga cy’indege, umutima we uterana amashyushyu, afite ibyangombwa byose. Jacky nawe yari yambaye imyenda yoroshye ariko yuzuye umunezero w’amatsiko: yari ku marembo y’ubuzima bushya.

Ariko ubwo bageraga ku biro byo kugenzura, ibintu byarahindutse mu buryo butunguranye. Umukozi ushinzwe gusuzuma impapuro yarebye izina rya Jacky, ahita ashyira ikimenyetso ku mpapuro ze. Mu kanya nk’ako guhumbya, abandi bakozi baza baramuhagurutsa, bamubwira ko hari ikibazo ku nyandiko ze, ko atemerewe gusohoka mu gihugu.

Jacky yatangiye kurira, Michael ashaka gusobanuza, ariko byose byari byateguwe. Mama wa Michael yari yabikoze neza, ku buryo nta jambo na rimwe ry’umuhungu we ryashoboraga guhindura icyemezo cyafashwe.

Michael yasabwe kwinjira mu ndege atabishaka, amaso ye atumbiriye Jacky wari ahagaze inyuma y’ibirahuri, amarira ashoka ku matamba yombi yifashe mapfubyi.
Iryo joro, Michael yicaye ku ntebe y’indege, umutima we washenjaguritse. Yari agiye mu mahanga nk’uko nyina yabyifuzaga, ariko umutima we wasigaye inyuma, hamwe na Jacky, mu gihugu atabashije kuva.

Ku ruhande rwe, Mama wa Michael yari yicaye mu rugo, yisekera ku  bw'intsinzi ye. Yari yizeye ko gutsinda kwa mbere kwarangiye. Ariko se yari atsinze koko? Ese Michael azibagirwa Jacky yakunze n'umutima we wose?

Ijoro Michael yahagurutse, Jacky yararize amarira menshi atigeze arira. Yarimo yibuka amagambo yamubwiye ku kibuga cy’indege:

"Ntugire ubwoba, nzagaruka. Sinzigera kwibagirwa na rimwe, Nzakomeza kugukunda!"

Ariko se amagambo nk’ayo yashoboraga guhumuriza umutima we mu gihe yari asigaye wenyine mu rugo rutoroshye, mu gihugu cy’umubabaro?

Iminsi yarahise. Jacky yakomeje gukora mu rugo rwa nyina wa Michael, ariko ibintu byarahindutse cyane. Mama wa Michael yamufataga nk’umuntu watsinzwe, yamurebaga buri gihe amuseka mu buryo bwo kumukwena no kumwibutsa ko atari ku rwego rw’umuryango. Buri jambo yamubwiraga ryari nk’inkota isatura umutima:

"Narabikubwiye ko ntaho uzagera. Watekerezaga ko uzava hano ujyana n’umuhungu wanjye? Waribeshye cyane, n’ubu uracyari umukozi gusa."
Yashoboraga guhita amwirukana ariko yatinyaga agiye aho atazi hari uburyo bumwe cyangwa ubundi yazashobora kuvugana na Michael kandi ibyo ntiyabishakaga bityo ahitamo kumurekera hafi ye kugirango ajye aamenya amakuru bitamugoye.
Jacky yakomeje kwihangana, ariko mu nda ye hari hatangiye gutera undi mutima. Yatangiye kubona ibimenyetso: kurwara mu gitondo, umunaniro, ndetse n’inda itangira kwiyongera gahoro gahoro. Jacky yari atwite inda ya Michael. Ibyo byamubereye nk’inkuru itamworoheye—urukundo rwe na Michael rwari rwamaze kugira imbuto, ariko ntawe bari gusangira  ibyishimo.

Ijoro rimwe, ubwo yari yicaye wenyine mu cyumba gito cyari inyuma y’inzu, yacuritse umutwe maze asuka amarira yuje amarangamutima:

"Mbega ubuzima! Nasamye umwana w’umuntu unkunda ariko ntari hano. Ese nzamubwira iki nakura? Ese nzabasha kumurera nta mugabo, nta rukundo, nta mutuzo?"

Ku ruhande rwe, Michael yari mu gihugu cy’amahanga, ariko umutima we ntiwigeze uhava. Mu masomo ye, ntiyashoboraga kwibagirwa umukobwa yakunze. Yicaraga mu ishuri, agasoma amasomo ye ariko amaso ye buri gihe akagarura ishusho ya Jacky n’ijwi rye.

Yamaze igihe yandika amabaruwa yuzuye amarangamutima ariko ntayohereze kubera ko yatinyaga ko nyina yazifata bigatuma amerera nabi Jacky yari azi neza ko yasize mu menyo ya rubamba. Ikindi kandi ntibashoboraga no kuvugana kuri telefoni kuko atari yarigeze abona uko amubwira nimero z'aho yagiye kwiga.
Umunsi umwe, yicaye ku ntebe y’icyumba cye, Michael yanditse mu gitabo cye amagambo abababaje:

"Ndi kure y’umuntu unkunda, ariko umutima wanjye uri hafi ye. Nta bukire, nta mahanga, nta muryango ushobora kwica amarangamutima yanjye. Jacky, niba ugihumeka, nanjye ndahumeka."

Ariko ibyo ntibyigeze bigera kuri Jacky. We yakomeje kwikorera umusaraba w’ubuzima, inda imuremerera, Mama wa Michael akamubwira amagambo amukomeretsa kurushaho.

Icyo gihe Jacky yatangiye kumva ko isi yose yamurangiriyeho: urukundo rwe ruri kure, ubuzima bwe buri mu kaga, ariko akomeje kugundira icyo kintu kimwe gisigaye—umwana uri mu nda ye, imbuto y’urukundo rwe na Michael.

Iminsi yagiye isimburana, amezi atangira kugenda aba menshi. Jacky yatangiye kugaragara neza ko atakiri umukobwa woroheje utunganya inzu gusa. Inda ye yatangiye kumuremerera, ikagenda igaragara umunsi ku munsi, kugeza ubwo n’abandi bakozi bo mu rugo batangiye kubibona.

Mama wa Michael na we yarabibonye, umutima we urushaho kuzibiranywa n’agahinda kavanze n’umujinya. Ijoro rimwe yahamagaye Jacky mu cyumba kinini cy’urugariro, amwicaza imbere y’ameza yuzuye ibirahure by’amata n’amacupa y’inzoga zo mu mahanga. Amureba mu maso mu buryo buteye ubwoba, maze amubwira amagambo akomeye:

"Mbwira, uyu mwana ugira urwitwazo ni uwa nde? Nibyo, nzi neza ko ari uwa Michael, ariko n’ubwo byaba byo, sinzemerera ko atara ibyishimo by'uyu muryango. Uramvise neza? Sinshaka ko azigera amenya se niba ushaka kuguma hano! cyangwa se uzagende utwibagirwe burundu. Nuramuka ubivuze nzamukwambura mwirerere."

Jacky yaraturitse ararira, ariko amarira ye ntacyo yahinduye. Mama wa Michael yari yiyemeje kuguma ari urukuta rukomeye, rutazanyeganyezwa n’amarangamutima y’umukobwa w’umukozi.

Nyamara, muri ayo marira no mu bubabare, Jacky yahisemo kwiyumvamo imbaraga nshya. Yatangiye kubona inda ye nk’ikirango cy’urukundo rwe n’uwamukunze by’ukuri, aho kuba urwitwazo. Uwo mwana yari igisubizo cy’ubuzima bwe, yari ikimenyetso cy’uko urukundo rutapfira mu mibabaro.

Hakurya y'inyanja, Michael mu mahanga yakomeje gusoma inkuru ze, agasoma amafoto y’umuryango atarimo Jacky, ariko umutima we ugakomeza kwivumbagatanya. Yagerageje guhamagara inshuro nyinshi ariko ntibikunde, yandika amabaruwa akayohereza kuri za adiresi atizeye, nta gisubizo.

Umunsi umwe, mu masaha ya nijoro, yicaye ku meza ye arimo gusubira mu masomo, afata telefoni ye maze yandika ubutumwa burebure ku nshuti ye yo mu gihugu:

"Ndifuza kumenya amakuru ya Jacky. Mbabarira, icyo cyaba ari cyo kimwe cy’inkunga nshaka ubu. Nubwo mama yakora iki, nzagaruka. Ntabwo nshobora kuba y'umugore w’umutima wanjye."

Nyamara ibyo byose Mama we yari yabiteguye. Yari yarashyizeho inzira zo kumugenzura, ku buryo buri kigeragezo cyose cyo kugera kuri Jacky cyarindwaga n’inshuti ze n’imbaraga ze. Michael yasigaye atishimye, agafatwa nk’umusore uri muri kaminuza nziza ariko mu by’ukuri agacibwa umutima n’urukundo rwe rwasigaye mu gihugu cy’iwabo.

Jacky we, yagendaga yizirika ku nda ye nk’isoko y’amashimwe n’agahinda icyarimwe. Buri munsi yumvaga imbaraga z’umwana zimutera akanyabugabo, ariko amagambo akakaye ya mama wa Michael akamuguma ku mutima nk’inkovu itavurwa.

Ariko mu mutima wabo bombi—Michael uri kure, na Jacky uri mu rugo rwanze kumwakira—hari ibintu bibiri bihuriyeho: icyizere n’urukumbuzi.

Kandi igihe cyari cyegereje aho ibyombi byagombaga gusandara, maze ukuri kose kugahinduka inkuru itazibagirana.

IYI NKURU IRAKOMEZA...

Kanda hano utange igitekerezo unakore like niba wifuza ko tuguha igice cya Kabiri.

Inkuru y'urukundo rwa Mickael na Jacky

Posted On: Aug 20,2025