Pasiteri yanyeretse igitsina cye - Yaraye iwanjye kenshi ariko yari ansenyeye - abagore bitonde. Ubuhamya butangaje bwa Clarisse

Pasiteri yanyeretse igitsina cye - Yaraye iwanjye kenshi ariko yari ansenyeye - abagore bitonde. Ubuhamya butangaje  bwa Clarisse

Clarisse ni umudamu w'umunyarwandakazi wubatse, azwi cyane mu biganiro byo kuri Youtube ariko akaba ari n'umudamu ukijijwe kandi ukunze kubaka imitima ya benshi binyuze mu biganiro bye n'inama atanga. Nyuma yo guhura n'ikigeragezo mu itorero yari arimo muri Kenya yaje kwiyemeza gusangiza abantu ubuhamya bwe ku buryo umupasiteri waho yamwoherereje ifoto y'igitsina cye na we akamusaba kumwoherereza icye.

Clarisse avuga ko akimara kugera muri Kenya aho yajyanye n'umuryango we kubera akazi, yaje kuzahura n'umunyarwandakazi bakaba incuti ndetse bikaza kurangira amujyanye aho basengeraga kugirango nabo bajye baza gusenga. Nyuma yo kuhishimira, Clarissa na we yajyanyeyo umugabo we bakajya basenga, ndetse baza kuba incuti.

Uyu mugore wamujyanye akaba nawe yari umwe mu bayobozi b'itorero, yaje kumwinjiza mu buyobozi bw'itorero aba umunyamabanga waryo ari naho yatangiye kuba hafi ya pasiteri. Pasiteri yatangiye kujya amusura mu rugo ndetse rimwe akanarara, akarya, akameserwa n'ibindi.

Nyuma yaho yatangiye kumutereta ndetse agera naho amwoherereza amashusho y'ubusambanyi abeshya ko ari undi mukobwa wabimwoherereje gusa atungurwa n'uko ahise amwoherereza ifoto y'igitsina cye ngo aramwereka uko yabaye. Ubwo mu kanya gato yahise amusaba ko na we yamwoherereza iye ariko undi arabyanga amubeshya ko ari kumwe n'umwana atabona uko ayifata. Pasiteri ntiyashizwe yakomeje kuyimwishyuza abonye bidakunze ni bwo yatangiye kujya amufata nabi bya hato nahato ndetse no kuza mu rugo rwe akitwara nabi kugeza ubwo umugabo abibonye. Mu kuganira, Clarisse yahise afata umwanzuro wo kubibwira umugabo no kumwereka msg zose bohererezanye. Nuko babirekera aho barabyihorera ariko umugabo wa Clarisse aza kwegera wa mudamu wabajyanye muri iryo torero abimuganirizaho agirango barebe uko bakwicaza Pasteri bakamuganiriza. Uwo mugore ngo yahise abwira uyu mugabo ko yakwitonda akareba neza kugo ngo niba pasiteri yaramwoherereje ibyo n'umugore we ashobora kuba hari ibyo yamwohererezaga.

Nyuma yo kubona bigenze gutya umugabo wa Clarisse yamusabye guhina akarenge, kuko yabonaga nta ncuti ibarimo yaba uyu mugore ndetse na Pasiteri. Ibi byarababaje cyane batangira kubwira abakiristo ko Clarisse yashatse gufata Pasiteri ku ngufu ndetse banahimba Msg bohererezanyije, amafoto y'ibitsina bavuga ko ari ibya Clarisse n'ibindi byinshi.

Clarisse yaje kujya mu isoko maze abagore bamukoraniraho baramutuka cyane bamushinja gushaka kugusha Pasiteri. Umujinya uramufata atangira kubabwira byose uko byagenze n'ukuntu yamwoherereje amafoto y'ibipipi arangije arigendera.

Kuva ubwo ngo ntiyongeye gusubira muri iryo torero gusa akavuga ko iyo aba atarabwiye umugabo we hakirikare akaza kubyumva hanze gutyo byashoboraga kumusenyera. Akomeza agira inama abakobwa n'abadamu baba mu matorero kujya bitonda bakabanza bagasesengura ikindi bakiga kuba incuti n'abagabo babo kuko birafasha. 

Ati: "Hari abashumba b'inkozi z'ibibi, abana babi... baba bari mu itorero wagirango bagamije ingeso mbi no gusenya ingo. Rero badamu musenge ariko mube maso kuko Pasiteri ni umuntu nk'abandi ushobora kuba yakora nk'ibyo undi muntu wese yakora."

Posted On: Aug 16,2025