Sewabo yatangiye kumufata ku ngufu afite imyaka 12- Ibikomere bikomeye bya Francine

Sewabo yatangiye kumufata ku ngufu afite imyaka 12- Ibikomere bikomeye bya Francine

Francine avuka i Kinazi mu karere ka Ruhango. Ni umwana wa gatanu mu bana barindwi. Avuga ko uko ara barindwi buri mwana afite se ukwe.

Mu buhamya burebure kandi buteye agahinda, Francine avuga ko yakuze iwabo bakennye cyane ku buryo batungwaga no guca incuro. Gusa byageze aho Sewabo aza kuza gusaba nyina wa Francie ko yamumuha akamurera dore ko Se wa Francine yari yaritabye Imana. Mama we yaje kubyemera aramumuha aramujya kuko we yari anifashije.

Nyuma y'imyaka 2 aba kwa Sewabo, umugore wa Sewabo yaje kwitaba Imana nuko biba ngombwa ko nyirasenge aza kuba muri urwo rugo agatanya na Sewabo kubarera we n'abandi bana 3 ba Sewabo nyine.

Hashize iminsi mike, uyu mugabo ngo yafashe umwanzuro ko Francie ahindura uburiri. Kuva ubwo uyu mugabo ngo yatangiye kujya amukorakora mu ijoro ariko Francine agakeka ko aba arimo kumworosa ntabyiteho cyane.

Nyuma ngo yaje kumuterura buhoro buhoro amujyana mu cyumba cye mu ma saa munani z'ijoro nuko aramusambanya. Arangije yamubwiye ko nta muntu numwe agomba kuzabibwira ko ndetse nagira uwo abibwira azamwica nawe akamwica.

Francine yabayeho muri ubwo buzima afatwa ku ngufu buri joro cyangwa na kumanywa igihe abandi bose badahari. Yaje kubirambirwa maze afata umwanzuro wo kujya gushaka akazi ko mu rugo aho yagiye bwa mbere mu mugi wa Ruhango ajyanye n'akandi kana yari yoheje ngo bajyane. Kuko bari bambaye imyenda y'ishuri, uwo bacumbitseho yababwiye ko bagomba gusubira iwabo bitaba ibyo agahamagara ubuyobozi bukabafunga. Bwakeye bataha ariko bageze mu nzira Francine yanga gusubira kwa Sewabo ahubwo atangira gushakisha akazi. Wa mwana bari bajyanye we yaratashye ndetse ageze mu rugo abarangira aho amusize ni kukza baramufata bumusubiza mu rugo.

Ahageze Sewabo yakomeje kumufata ku ngufu, ibintu byatumye yongera gushaka gutoroka ariko noneho akerekeza i Kigali. Yaje gufata abandi bana 3 maze baraboneza baza i Kigali 'amaguru. Mu kuhagera hari uwabarangiye akazi ko mu rugo ariko umwe mu bo bari bazanye aza guhamagara iwabo ababwira aho bari. Ni uko Sewabo n'abandi babyeyi baza kubatwara babasubiza mu rugo.

Francine avuga ko kubera kuba nk'umugore we, nta hantu yashoboraga kujya ngo arareyo ndetse no kumuha uruhushya babaga ari ibintu bitoroshye.

Yaje kongera gutoroka noneho ari wenyine ndetse ageze i Kigali akuraho telefoni bituma bamubura bururundu. Ubuzima bwaje guhinduka aza no gushaka umugabo gusa avuga ko ibikomere yatewe na Sewabo n'ubu bikimuboshye yaba mu rugo rwe ndetse no mu mibereho ye. Ubwo yatangaga ubuhamya, yavuze ko mama we yari ataramenya ko yafashwe ku ngufu ahanini bitewe n'uko uwo mugabo yari yaramubwiye ko nagira uwo abibwira azamwica.

Reba hano ikiganiro kirambuye

Posted On: Aug 16,2025