Trump yambuye uburinzi Kamala Harris wabaye Visi Perezida
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse serivisi y’uburinzi bwahabwaga Kamala Harris nk’umuntu wigeze kuba Visi Perezida.
Amakuru yashyizwe hanze na BBC agaragaza ko Trump yafashe iki cyemezo ku wa Kane tariki 28 Kanama 2025, binyuze mu ibaruwa yandikiye abashinzwe umutekano.
Itegeko riteganya ko Kamala Harris yagombaga gukomeza guhabwa uburinzi mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yo kuva ku mwanya wa Visi Perezida, gusa mbere y’uko Joe Biden ava ku butegetsi yabanje kongera igihe uyu mugore azamara arindwa.
Ku wa Kane Trump yatangaje ko yahagaritse uburinzi Kamala Harris yahabwaga na Secret Service.
Trump afashe iki cyemezo mu gihe byitezwe ko mu minsi iri imbere Kamala Harris azatangira ingendo zo kumenyekanisha igitabo cye yise ‘107 Days’ gishingiye ku rugendo rwe rw’ubuyobozi n’urwo guhatanira kuyobora Amerika.
Uretse kuba barahatanye ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Donald Trump na Kamala Harris basanzwe batavuga rumwe cyane ko banabarizwa mu mashyaka atandukanye.
Kamala Harris yabaye Visi Perezida wa Amerika hagati ya 2021-2025, ku butegetsi bwa Joe Biden.