Ubimenye byakurinda urupfu😭 Ibimenyetso 10 bya Kanseri igitangira kandi usanga zose zihuriraho abantu batajya bakunda kwitaho bakazabimeya yarabarenze

Ubimenye byakurinda urupfu😭 Ibimenyetso 10 bya Kanseri igitangira kandi usanga zose zihuriraho abantu batajya bakunda kwitaho bakazabimeya yarabarenze

Kanseri ni indwara mbi cyane kandi yica benshi. Nyamara ishobora kuvurwa igakira igihe ivuwe hakirikare. Ikibazo abantu benshi bahura na cyo ni ukutabasha kumenya ibimenyetso byayo igitangira kugirango babashe kwihutira kwa muganga. Akaba ari yo mpamvu Iwacumarket.xyz yabateguriye iyi nkuru kugirango nawe utazaba umwe muri aba cyangwa se uwawe cyangwa incuti yawe itazaba muri aba bicwa na yo kubera kutivuza hakiri kare.

Dore ibimenyetso 10 Kanseri zose zihuriraho mu itangira ryazo:

1: Guta ibiro byinshi mu gihe gito kandi ubona nta mpamvu. Ni ukuvuga utwarwaye, nta muhangayiko ufite, urya bisanzwe, nta myitozo ngororamubiri myinshi wakoze. Mbese nta cyahindutse mu buryo wari usanzwe ubaho iki gihe uzamenye ko ushobora kuba urwaye Kanseri. Urugero ni nko guta ibiro 5/100 by'ibyo wari ufite mu mezi abiri cyangwa munsi yayo. Urugero ufite ibiro 70 ugasanga wataye ibiro 3.5 cyangwa birenga.

2. Guhorana umunaniro ukabije. Niba uziko udakora imirimo inaniza, ukaba urya neza, ukaba usinzira bihagije ariko ukumva uhora unaniwe.

3. Guhorana uburibwe. Niba uhora uribwa ahantu runaka. Urugero umugongo, igifu,.. ugafata imiti bikoroha nyuma y'igihe gito bikagaruka, ugomba kwihutira kwisuzumisha ukareba niba nta kanseri urwaye

4. Ibisebe bidakira: Niba ukomereka ikivuza igisebe kigakira nyuma y'igihe gito ukabona n'agakoko komotse kuri ya nkovu, nyuma yaho ukabona aho komotse harongeye haje igisebe gitangiye gukura vuba vuba cyangwa se mu gihe wivuza aho kugirango igisebe gikire kikagenda kiyongera, tangira utekereze ko ugomba kwisuzumisha ukareba niba nta kanseri urwaye.

5. Utubyimba tudasobanutse ku mubiri wawe. Utu akenshi tuba ku barwayi ba SIDA ariko n'abatayirwaye dushobora kubazaho. Igihe utubonye rero ukwiye kwihutira kwa muganga ukisuzumisha byaba ngobwa ukavurwa hakiri kare.

6. Ikibyimba icyo aricyo cyose kitakurya: mu gihe ufite ikibyima kitakurya kandi utazi impamvu yacyo aho ari ho hose ku mubiri wawe ugomba kwihutira kwa muganga kuko bishobora kuba ari ikimenyetso cy'uko urwaye kanseri.

7. Inkorora idakira: Mu gihe urwaye inkorora ikamara igihe kirenze icyumweru kandi ntuba ahantu hatuma urwara inkorora, ndetse nyuma yaho ukaba watangira kugira isesemi, kuribwa umutwe, ndetse no kubura umwuka igihe uhumeka, ukwiye kwihutira kwa muganga bakagusuzuma hakiri kare bakareba ko utarwaye Kanseri y'ibihaha.

8. kwituma impatwe(constipation) igihe kirekire: Niba wituma impatwe igihe kirekire nk'ukwezi, kuba wamara iminsi 5, 6 utarituma wajya kwituma nabwo ukituma ibintu bikomeye cyane, cyangwa se hakanazamo amaraso cyangwa kuruka amaraso, ukwiye kwisuzumisha ukareba ko utarwaye Kanseri yo mu mara.

9. Amaraso atavura cyangwa adakama: Niba ukomereka amaraso yawe agatinda gukama cyangwa kuvura, cyangwa kuva imyuna ntihagarare na byo ni ikimenyetso gikomeye ko waba urwaye Kanseri yo mu maraso.

Ikindi ni igihe uva mu myanya y'ibanga kandi ukaba uribwa umugongo ukabyitiranya n'imihango idashira ugomba kwihutira kwa muganga bakagupima bakareba niba atari Kanseri y'inkondo y'umura.

10. Kugira utubara tw'umukara ku mubiri wawe, hakiyongeraho kwihagarika inkari zijya gusa n'amaraso cyangwa kwituma ibisa n'amase(umwanda wijimye cyangwa ujya gusa n'umukara), ugatangira kuva imyuna. Niba ubonye ibi bimenyetso ugomba kwihutira kujya kwa muganga hakiri kare bakareba ko utarwaye Kanseri y'amaraso.

Izindi wasoma:

1. Dore uko wakira inkovu zibyimba mu minsi 7 gusa

2. Dore uburyo 5 wakoresha urongora umugore wawe ntazigere na rimwe atekereza kuguca inyuma na rimwe 

3. Wasanga nawe ubona ibi bimenyetso ukicecekera😲 Indwara zica igitsi*na cy'umugabo bucece abantu benshi batazi

ibimenyetso 10 bya Kanseri

 

Posted On: Aug 28,2025