Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo mu mazi abira nyuma y’amagambo yavugiye muri Iran
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yitandukanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Rudzani Maphwanya, nyuma y’amagambo aheruka gutangariza muri Iran.
Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ubwo uyu Jenerali yahuriraga i Tehran na mugenzi we w’Ingabo za Iran, Major-General Seyyed Abdolrahim Mousavi, yagaragaje ko hari byinshi igihugu cye na Iran bisangiye.
Ibiro Ntaramakuru the Press TV bya Iran byasubiyemo amagambo yavuze bigira biti: ” Maphwanya mu kwibutsa ubufasha bw’amateka Iran yahaye Afurika y’Epfo mu gihe cy’urugamba rwo kurwanya apartheid, yavuze ko ubwo bucuti bwatumye habaho umubano w’ibihe byose hagati y’ibihugu byombi.”
Ikinyamakuru Tehran Times cyo cyavuze ko Gen. Maphwanya yakomeje avuga ko “Repubulika ya Afurika y’Epfo na Repubulika ya Ki-Islam ya Iran zifite intego zihuriyeho. Buri gihe twifatanya n’abantu bo ku Isi bakandamizwa kandi batagira kirengera.”
Amakuru kandi avuga ko uyu musirikare yamaganye Israel ku bwo “kurasa abaturage baba batonze umurongo bashaka ibyo kurya”, ndetse no “kuba ikomeje gutera no kwigarurira West Bank”.
Tehran Times yunzemo ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo yavuze ko uruzinduko rwe i Tehran “rufite ubutumwa bwa Politiki”, ndetse ko “rwaziye igihe mu rwego rwo kwerekana amarangamutima atuvuye ku mutima abaturage bakunda amahoro ba Iran.”
- Advertisement -
General Mousavi ku rundi ruhande yashimagije Afurika y’Epfo yajyanye Israel mu rukiko mpuzamahanga iyishinja gukorera Jenoside muri Gaza, ashimangira ko ibyakozwe bihura neza na Politiki ya Iran.
Uyu kandi yanamaganye ibitero Amerika na Israel bagabye kuri Iran mu mezi make ashize, ashimangira ko ingabo ayoboye zizasubiza mu buryo bukomeye mu gihe ibyabaye byaba bisubiriye.
Afurika y’Epfo yamaganye amagambo y’Umugaba Mukuru w’Ingabo zayo, igaragaza ko ntaho ihuriye na yo.
Ni amagambo abasesenguzi bavuga ko ashobora gutuma umwuka uba mubi kurushaho hagati ya Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Washington iheruka gushyiraho umusoro ungana na 30% ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse muri Afurika y’Epfo, ndetse Perezida Cyril Ramaphosa amaze iminsi yinginga mu rwego rwo gucubya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Ni Ramaphosa muri Gicurasi uyu mwaka wanagiriye uruzinduko rw’akazi muri Maison Blanche aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na Perezida Donald Trump.
Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko atazi iby’uruzinduko rwa Gen. Maphwanya yagize Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo muri 2021 muri Iran.
Umuvugizi wa Perezida Ramaphosa, Vincent Magwenya, mu cyumweru gishize yabwiye itangazamakuru ko icyemezo cy’uriya Jenerali cyo gusura Iran cyafashwe mu gihe kidakwiye.
Ati: “Muri iki gihe hari ibibazo bikomeye bya geo-politiki n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwo hagati, umuntu yavuga ko uru ruzinduko rutari rukwiriye, ikindi Jenerali yakabaye yarigengesereye cyane ku magambo yavuze.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yo yatangaje ko Guverinoma y’iki gihugu “ntaho ihuriye n’ibyatangajwe” na Maphwanya.
Ni mu gihe Minisiteri y’Ingabo yo mu itangazo yasohoye yavuze ko Minisitiri w’Ingabo “azaganira na General Maphwanya ku byo yavuze nagaruka.”
Ishyaka Democratic Alliance riri mu yagize impuzamashyaka iyoboye igihugu ryo ryasabye ko uriya Jenerali agezwa imbere y’ubutabera, “ku bw’imyitwarire mibi ikomeye no kwica amahame agenga Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF).”
Iri shyaka ryashimangiye ko Maphwanya nk’umusirikare, atakabaye yararenze imbibi ngo ajye kwivanga mu bibazo bya Politiki mpuzamahanga.