Uwabonekewe na Bikira Mariya yamenye ko u Rwanda ruzahura na Jenoside mu 1982

Uwabonekewe na Bikira Mariya yamenye ko u Rwanda ruzahura na Jenoside mu 1982

Nathalie Mukamazimpaka wari mu bakobwa batatu babonekewe na Bikira Mariya I Kibeho yatangaje ko yamenye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wo mu 1994 izaba habura imyaka 12 ngo ikorwe .

Nathalie Mukamazimpaka, wari umukobwa w’imyaka 18 wigaga ku ishuri ryisumbuye ry’i Kibeho yasobanuye ko ubwo Bikira Mariya yamubonekeraga, yabonye ibintu bitangaje birimo kubahishurira ubwicanyi bukomeye bwari bugiye kuba hirya no hino ku isi – ubu bwarimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda .

Nathalie, avuga ko Bikira Mariya yababonekeye afite agahinda kenshi, maze abaha ubutumwa buteye ubwoba , icyo gihe yabanje kubasaba gutegura imitima yabo kwakira ibintu bikomeye.

Nabwo ngo byari ku munsi nk’uyu w’itariki ya 15 Kanama  mu mwaka wo mu 1982, abasanga aho bari hamwe uko ari batatu, n’agahinda kenshi na we asuka amarira ababwira ko mu Rwanda hazabaho ubwicanyi ndengakamere .

Kuri uwo munsi,  ubwo bari kumwe na bagenzi be babiri barimo Alphonsine Mumureke na Marie Claire Mukangango—Bikira Mariya yababwiye ko nyuma y’imyaka 12 uhereye uyu munsi, ibintu bikomeye bizaba mu gihugu cyabo.

Aho yagize ati : “Yatweretse rero byinshi biteye ubwoba, atwereka ubwicanyi ku isi, atwereka n’ubwicanyi ndengakamere mu gihugu cy’u Rwanda.

“Kuri uwo munsi rero, ibyo yatweretse byose, biteye ubwoba kandi bibabaje cyane byanatumye arira na we kuri uwo munsi mukuru – nyine yatubwiranaga agahinda gakomeye cyane – ibyo byose yatubwiraga twari abana ntabwo twumvaga ibyo ari kutubwira.” Nkuko yabitangarije BBC Gahuza .

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Kanama 2025 nibwo , ibihumbi by’abakristu Gatolika baturutse imihanda yose y’igihugu n’ahandi ku isi bateraniye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu majyepfo y’u Rwanda, mu misa idasanzwe yo kwizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo, Kiliziya Gatolika yemeza ko ari umunsi Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru mu buryo bw’umubiri n’umutima.

I Kibeho ni ho honyine ku mugabane w’Afurika wose ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi  bwemeje ko Bikira Mariya yahabonekeye  guhera mu mwaka wo mu 1981 kugeza mu 1989, ubwo aba bakobwa batatu bigaga ku ishuri ryisumbuye ry’i Kibeho .

Ivomo : BBC Gahuza , Vatican News na Christian Post .

Posted On: Aug 18,2025