Walikale: M23 yacakiranye na Wazalendo mu mirwano ikaze yo kwigarurira Kaliki

Walikale: M23 yacakiranye na Wazalendo mu mirwano ikaze yo kwigarurira Kaliki

Kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Kanama, biravugwa ko inyeshyamba za AFC / M23 zagerageje kongera kwigarurira Kaliki, umudugudu w’ingenzi muri Gurupoma ya Waloa Yungu, muri Teritwari ya Walikale.

Amakuru atangazwa na Actualite.cd avuga ko inyeshyamba za M23 zaturutse i Kibati, muri Gurupoma ya Luberike,  zigamije kugaba igitero gishya ku birindiro bya Wazalendo muri kariya gace k’Umurenge wa Wanianga, zacakiranye n’irondo ry’inyeshyamba zaho mu ishyamba riri hagati ya Kibati na Kaliki.

Urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwumvikanye muri ako gace mu gitondo cyose cyo ku wa Mbere. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri ako gace avuga ko imirwano hagati y’impande zombi yamaze amasaha arenga abiri.

Nyuma yo gukozanyaho na Wazalendo, inyeshyamba za AFC / M23 zasubiye i Kibati, ahari icyicaro gikuru cyabo.

Iki gitero gishya ngo cyaje nyuma y’umunsi umwe gusa habaye imirwano hagati yimpande zombi muri ako karere ku Cyumweru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, bivugwa ko muri ako gace hagaragara ituze ridasanzwe, nubwo ibintu bishobora guhinduka isaha iyo ari yo yose nk’uko amakuru agera ku rubuga dukesha iyi nkuru abitangaza.

Posted On: Aug 19,2025