Zari Hassan uherutse gukuramo inda yatandukanye n’umugabo we Shakib Lutaaya

Zari Hassan uherutse gukuramo inda yatandukanye n’umugabo we Shakib Lutaaya

Shakib Cham Lutaaya yaciye amarenga yo kuba yatandukanye n’umugore we Zari Hassan basanzwe batuye mu Bihugu bitandukanye. Benshi bahise bibaza ku mubano we n’uwo bashakanye ndetse bemeza ko bashobora bamaze gutandukana kubera ibyatangajwe na Shakib.

Mu kiganiro Shakib yagiranye na SPM Buzz, yabajijwe ku byo kuba Zari atakimukurikira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram ndetse na we nta mukurikire. Uwamubazaga yagaragaje ko kandi ari ibintu bishobora kuba bigiye kumara umwaka ariko bikaba byari byarahishwe cyane.

Asa n’utunguwe cyane, Shakib Cham yagaragaje ko kuba batagikurikirana ku mbuga nkoranyambaga ari ibintu batigeze bavuganaho gusa yemeza ko ari ibyabazwa Zari.

Yagize ati:”Mu by’ukuri , ntabwo twigeze tuganira ku byo kuba tutagikurikirana ku mbuga nkoranyambaga. Nanjye sinzi impamvu tutagikurikirana ariko ndatekereza ko ari ikibazo cye no kuba yabibazwa”.

Abajijwe impamvu we atabikora ngo amukurikire ku mbuga ze, yasubizanyije uburakari agira ati:”Impamvu ni uko ari we wabikoze mbere”. Ku byo kuba azongera kumukurikira yagize ati:’Yego rwose nabikora biramutse ari ibishobotse”.

Mu bisubizo yatanze humvikanyemo kuba baratandukanye mu ibanga nk’uko byahise bitangira guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga n’abafana babo, gusa na none Shakib yasobanuye ko kuba nta numwe ukurikira undi atari ikibazo gikomeye ku rwego abafana babo babishyizeho.

Shakib yavuze ko atitaye ku byavuzwe kuko we agifite umuhate wo kongera gukora ‘Follow’ ku mbuga za Zari Hassan ariko mu gihe na we yaba yabanje kubikora kuko ngo byamwereka ko ari mu nzira zo gushaka ko bakomeza kubana mu mahoro.

Icyo gisubizo na cyo cyerekanye ko hashobora kuba hari ibitagenda neza hagati yabo bombi, binagaragaza ko bashobora kuba baramaze gutandukana nk’uko bikekwa na cyane ko baba mu Bihugu bitandukanye.

Zari Hassan yamenyekanye nka ‘Boss Lady’ muri muzika dore ko yabanje gukora indirimbo zitandukanye mbere y’uko ajya mu bucuruzi n’ibindi. Yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz ndetse n’uwahoze ari umugabo we Ivan Don Ssemwanga wapfuye amusigiye abahungu babiri.

Urukundo rwa Zari Hassan na Shakib Cham rwaramenyekanye cyane Kubera ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo. Kugeza ubu haba Zari cyangwa Shakib, nta numwe wari werura ko batandukanye uretse Shakib wabiciye mu marenga.

Kugeza ubu Shakib atuye muri Uganda ari naho abarizwa akanahakorera imirimo ye ya buri munsi , mu gihe Zari Hassan na we aba muri Afurika y’Epfo aho ari umuyobozi w’ikigo cy’Ishuri yasigiwe n’uwahoze ari umugabo we wapfuye twagarutseho ndetse akaba ari naho arerera abana be 4.

Posted On: Aug 19,2025