Abasimburijwe impyiko bakabakaba 90, ababazwe umutima barenze 860: Ubuvuzi bw’u Rwanda mu 2025

Abasimburijwe impyiko bakabakaba 90, ababazwe umutima barenze 860: Ubuvuzi bw’u Rwanda mu 2025

Umwaka wa 2025, usize u Rwanda ruhagaze neza muri gahunda yo kwita ku magara y’Abaturarwanda, bikajyana no kuvura indwara zikomeye cyane ko inyinshi bitagisaba kujya kuzivuriza mu mahanga.

Muri serivisi zikomeye zitangirwa mu Rwanda zatangirwaga mu mahanga harimo gusimburizwa impyiko byatangiye mu 2023 no kubaga umutima ku rwego ruhanitse. Izi serivisi zitangirwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal (KFH).

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubuvuzi muri KFH, Dr. Sendegeya Augustin, yabwiye IGIHE ati “Uyu mwaka abasimburijwe impyiko bageze kuri 88. Ababazwe umutima, abana ni 543 mu gihe abakuru ari abakuru ari 318.”

Gusimburiza abarwayi impyiko ni imwe muri serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu mavuriro akomeye ndetse kuba itangirwa mu gihugu biri mu bigaragaza intambwe u Rwanda ruri gutera mu buvuzi kuva mu myaka 31 ishize. Kuko bihenda cyane ku buryo bitajya munsi y’ibihumbi 20$, kandi mu cyumweru kimwe.

Ni mu gihe mu Rwanda izi serivisi zishingirwa na mituweli kandi umuntu akitabwaho umwaka wose.

Dr. Sendegeya Augustin, aherutse kubwira IGIHE ati “Muri iyo gahunda dufite n’abafatanyabikorwa. Twabahaye inshingano ko uko bafasha abantu ari na ko bigisha Abanyarwanda. Twizera ko guhera muri Mutarama 2026 abaganga bafasha mu gusimbuza impyiko bazaba ari Abanyarwanda ku kigero cya 100%, babikora neza badakeneye ababafasha.”

Mu myaka ishize, iki gikorwa cyakorwaga buri mezi atatu ariko ubu gikorwa buri kwezi ndetse hari gutegurwa uburyo buri cyumweru abantu bajya basimburizwa impyiko, bigatangira muri uyu mwaka wa 2026.

Ni igikorwa kimaze gufata umurongo ku buryo nta muntu ukiva mu Rwanda agiye mu mahanga gushaka izi serivisi.

U Rwanda kandi rwatangije gahunda yo gukuba kane abakora muri urwo rwego mu kongera umubare wabo kuko wasangaga umuganga umwe abarirwa abantu 1000, mu gihe intego ari abaganga bane ku baturage 1000.

Iyi gahunda imaze imyaka ibiri imaze kugerwaho ku kigero cya 45% cy’abagomba kwinjizwa mu buvuzi kuko abanyeshuri 1522 babwinjiyemo.

Minisante kandi igaragaza ko yongeye porogaramu 14 zijyanye no gutanga ubumenyi mu buvuzi bituma zigera kuri 25 mu nzego zitandukanye.

Mu 2025 ni na bwo umwana wari mu nda yongerewe amaraso, bigenda neza ndetse aravurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye, igikorwa cyari gikozwe bwa mbere mu Rwanda.

Bijyanye no kongera amahugurwa n’ubumenyi buhabwa inzobere mu kuvura indwara z’abagore no kwita ku babyeyi batwite, abapfa babyara bavuye ku bantu 111 bagera kuri 82 ku bantu ibihumbi 100 babyaye mu mwaka umwe.

Ikindi ni uko aboherezwa ku bitaro bikuru kubera ibibazo byavutse ababyeyi bari kubyara bagabanyutseho 30% mu bitaro byigisha ku rwego rwa kabiri.

U Rwanda kandi rukomeje gahunda yo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu 2027.

Mu mezi ashize u Rwanda rwatangaje ko kugira ngo rurandure kanseri y’inkondo y’umura bizasaba ishoramari rya miliyoni 38,4$.

OMS igaragaza ko kugera mu 2030, mu bizakorwa harimo gukingira 90% by’abangavu virusi ya HPV, gusuzuma 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30-49 hakoreshejwe uburyo bwizewe bwa HPV DNA no guharanira ko 90% by’abagore basanzwemo kanseri babonera ku gihe ubuvuzi bukwiye.

Ni intego u Rwanda ruzageraho mbere y’imyaka itatu ugereranyije n’intego ya OMS yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2030, ndetse bimwe byatangiye kugerwaho.

Biteganyijwe ko abana b’abakobwa 627.889 bafite imyaka 12 bazakingirwa HPV, hasuzumwe abagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 bangana na 1.366.880 ndetse hateganywa ko muri abo bazasuzuma abantu 6277 bazahabwa ubuvuzi bw’iyo kanseri.

U Rwanda rurakataje binyuze mu bukangurambaga, kwipimisha no kuvura iyi ndwara.

Ubu rugeze ku kigero cya 34% mu gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura, mu gihe 92% by’abagaragaje ibimenyetso by’iyi kanseri iri ku rwego rwo hasi bavurwa neza bagakira.

Abagera kuri 81% bafite kanseri y’inkondo y’umura yisumbuye bahabwa ubuvuzi bugezweho, bijyana no kongerera ubushobozi ibigo bitanga serivisi zo kuvura iyi ndwara.

Kuvura kanseri n’izindi ndwara, bijyana ko kwita ku bakeneye gutabarwa byihuse barembye. Nko mu Mujyi wa Kigali ubutabazi bw’ibanze butanga munsi y’iminota 15 aho yaba yagiriye ikibazo cyose.

U Rwanda rubifashwamo no kongera umubare w’imbangukiragutabara kuko mu gihugu hose zimaze kuba 510, zifasha aboherejwe mu bitaro byisumbuye no gutabara abasumbirijwe baba abakoze impanuka n’inzindi ndwara zihutiyeho.

Iri koranabuhanga mu buvuzi rizingiye ku kigo “Health Intelligence Center” cyifashishwa mu gukusanya amakuru y’amavuriro yose mu gihugu hifashishijwe ikoranabuhanga, kikazanafasha mu gutanga inyunganizi mu buryo bworoshye.

Iki kigo cyamuritswe muri Mata 2025, ni cyo zingiro mu kwihutisha imitangire ya serivisi mu buvuzi no kumenya ibibera mu bigo nderabuzima bidasabye kubijyamo hagafatwa ibyemezo bishingiye ku makuru.

Ibi byajyanye no kugura no kongera ibikoresho byo kwa muganga cyane cyane imashini z’ikoranabuhanga nka X-ray zigezweho zikoresha ‘sensors’ mu kugaragaza uko imbere mu mubiri w’umuntu hameze hagamijwe gutahura indwara, CT Scan ifasha mu kubona imbere w’umuntu neza mu buryo bwa 3D ku buryo buri kantu kose yewe n’agato kari mu mubiri kagaragara neza.

Harimo kandi imashini nka ‘Fluoroscopy’ ifasha abaganga kubona uko ingingo z’umubiri zikora ako kanya nk’igifu, amara n’ibindi, ‘Mammography’ yagenewe amabere harebwa niba nta kanseri yafashe uru rugingo, imashini nka ‘Ultrasound’ ikoreshwa mu gupima abatwite, umutima, impyiko n’izindi ngingo.

Benshi bibuka imashini yifashishwa mu bikorwa bihambaye by’ubuvuzi cyane cyane ibyo kubaga ibice by’umubiri w’umuntu nk’ubwonko, izwi nka ‘ZEISS KINEVO 900 S’ yakiriwe na KFH bikaba ubwa mbere yari igeze mu Rwanda.

Ifasha abaganga babaga kubona ibice bito bigoye kubonesha amaso, ikaba yanakora mu buryo bwa ‘robot’ hamwe ishobora kwiyimura bidakozwe na muganga.

U Rwanda kandi mu 2026 ruzatangira gukora ikinyabutabire cya ‘radionuclides’ gikoreshwa mu buvuzi buteye imbere bwifashisha ingufu za ‘nucléaire’.

Ubu Rwanda rwamaze kubona ibyangombwa by’ibanze biruha uburenganzira bwo gukora iki kinyabutabire, gihindurwa ibisukika bishobora guterwa umuntu mu maraso, cyangwa akabinywa kugira ngo nanyuzwa mu mashini ya PET Scan yifashisha ikoranabuhanga rya ‘nucléaire’ abaganga babone ibyo bifuza.

Byitezwe ko bizafasha igihugu kuba igicumbi cy’ubu buvuzi, kuko iki kinyabutabira abagikeneye bagikura mu Misiri n’i Burayi.

Muri Mata 2025 kandi u Rwanda rwamuritse uruganda rukora inshinge zo kwa muganga. Byavuzwe ko ku ikubitiro ruzajya rukora inshinge ziri hagati ya 600 na miliyoni ku munsi, zikoreshwe imbere mu gihugu no mu bindi bihugu bya Afurika byagorwaga no kuzibona. Uru ruganda rwubatswe mu Karere ka Rwamagana.

Mu Ugushyingo 2025 kandi u Rwanda rwatangije imirimo yo kubaka Laboratwari izajya yifashishwa mu mirimo yo gutahura indwara zishobora kuva ku matungo zijya ku bantu.

Iyi Laboratwari izuzura mu myaka ibiri, imirimo yo kuyubaka izatwara miliyoni 24$. Binyuze muri KFH, uyu mwaka yatangiye no gutanga ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe zananiranye.

Bikorwa hifashishijwe umuti wa Ketamine, uhabwa abarwaye agahinda gakabije, ihungabana ryo ku rwego rwo hejuru n’izindi bavuwe hakoreshejwe imiti isanzwe ntibakire.

Umuti wa Ketamine usanzwe ukoreshwa mu gutera ikinya no gusinziriza umurwayi ariko abahanga mu buvuzi bagaragaje ko hari uburyo wakoreshwa mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, ukaba ugaragaza impinduka ku murwayi nyuma y’amasaha make, mu gihe uwari usanzwe wafataga igihe kinini.

Ni umuti uzafasha kuko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yo mu 2022/2023, yagaragaje ko mu gihugu hose icyo gihe, abagera ku 3305 buri kwezi bisuzumishaga indwara zikomoka ku bibazo byo mu mutwe, imibare bigaragara ko yiyongereye kuko nk’abivuriza mu Bitaro bya CARAES Ndera bwatangaje ko mu 2024/2025 byakiriye abarwayi 119.859, biyongereyeho 17,7% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Posted On: Jan 02,2026