AFC/M23 yabwije ukuri Amerika ku birebana na Uvira

AFC/M23 yabwije ukuri Amerika ku birebana na Uvira

Umutwe wa AFC/M23 uravuga ko mbere y’uko uvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira, weruriye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko udashobora kongera gukora ikosa ryo kwemerera ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusubira mu gace wavuyemo.

Ku wa 17 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yavanye ingabo zawo mu mujyi wa Uvira yari imaze iminsi umunani yigaririye, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ririmo FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo.

Perezida w’umutwe wa M23 akanaba umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa,yabwiye the New Times ko ingabo z’uriya mutwe zafashe icyemezo cyo kujya gufata Uvira, mu rwego rwo gutabara abaturage bo muri uriya mujyi wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo bari bamaze igihe batotezwa.

Yagize ati: “Muri Uvira, hari politiki yo gutoteza abantu hashingiwe ku moko n’uko bagaragara.”

Yasobanuye kandi muri Uvira n’utundi duce tuyikikije, abasivili b’Abanye-Congo bashimutwaga, bakicwa, bakanameneshwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta.

Yakomeje agira ati: “Leta yaje kwita iyi mitwe ‘abakunda igihugu’—Wazalendo. Bivuze ko Leta yahinduye abarwanyi b’abahezanguni intangarugero z’igihugu. Igihe twabirukanye muri Kivu y’Amajyaruguru, i Bukavu n’ahandi, bahungiye muri Uvira bashinga umutwe wa politiki n’igisirikare. Babifashijwemo n’ingabo z’u Burundi, bafashe Abanyamulenge bugwate, bashyira Minembwe mu gufungwa gukomeye. Mu mezi abiri, nta cyinjiraga cyangwa ngo gisohoke. Banakoresheje drones mu kwica abantu. Byari ibintu bidashoboka kwihanganirwa.”

Kuki AFC/M23 yavuye muri Uvira?

Bisimwa yavuze ko kuva muri Uvira kwasabwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gutuma ibiganiro bya Doha bisubukurwa.

Yagize ati: “Twarabyemeye kuko kuri twe igisubizo cya politiki ni cyo cy’ingenzi kurusha intambara. Ariko twabibukije ibyari byarabaye kera, aho twavaga mu duce, Leta igahita idutera.”

Posted On: Jan 03,2026