AFC/M23 yemeje ko Kabila ari muri RDC

AFC/M23 yemeje ko Kabila ari muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zatesheje agaciro Visa zirenga ibihumbi 100 z’abantu bagonganye n’abo mu nzego zishinzwe umutekano.

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko muri visa zateshejwe agaciro harimo iz’abanyeshuri 8000 n’izindi 2500 zihariye.

Iyi Minisiteri yagize iti: “Tuzakomeza kwirukana aya mabandi kugira ngo Amerika ikomeze itekane.”

Mu bakozi bari bafite Visa zihariye, 50% by’izateshejwe agaciro harimo iz’abafashwe batwaye ibinyabiziga basinze, 30% z’abakoze ubugizi bwa nabi, 20% zikaba ari iz’abakoze ubujura, abahohoteye abana n’abakoze ibyaha by’iyezandonke.

Abanyeshuri hafi 500 barebwa n’iki cyemezo bakurikiranyweho ibyaha birimo kubika no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Posted On: Jan 13,2026