AFC/M23 yinjiye bwa mbere mu ndiri za FDLR i Bukombo - Haravugwa imirwano ikomeye cyane
Imirwano ikomeye irimo Kubica hagati ya AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC-FDP, zikorana bya hafi n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR mu midugudu myinshi ya Gurupoma ya Bukombo, Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru.
Amakuru aturuka aha hantu avuga ko iyi mirwano yatangiye ku bunani ku iitariki 1 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Sisa, mu gace ka Karambi, mbere yo kugera ahitwa Mudugudu, aho abaturage bamwe bahunze berekeza Bukombo centre.
Imirwano ikomereje ahitwa Buhambir ana Kanyatsi, mu ndiri z’amateka z’umutwe wa FDLR nk’uko amakuru agera kuri Kivu Morning Post dukesha iyi nkuru avuga.
Biravugwa ko ari ubwa mbere AFC/M23 icengeye muri iyi midugudu iherereye mu birometero bitari byinshi uvuye Katsiru na JTN. Mu gihe imirwano ikomeje, biravugwa ko Nyanzale, JTN na Katsiru bakomeje kwakira impunzi nyinshi zihunga iyi mirwano.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko ibice byinshi bikigenzurwa n’inyeshyamba za wazalendo zo mu mutwe wa CMC-FDP ndetse n’inyeshyamba za FDLR, ibituma abaturage bakomeje kuhahunga ku bwinshi bava muri ibyo bice bishyira mu kaga ubuzima bwabo.
Nta mibare y’abapfuye cyangwa ibyangiritse irashyirwa ahagaragara mu gihe imirwano ikomeje.
Mu gihe abaturage bamwe biteguraga kwizihiza umunsi w’ubunani, umunsi wababareye mubi cyane kuko waranzwe n’urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje bituma bata ingo zabo ku bwinshi berekeza mu bice bakeka ko bitekanye.