Amasomo Rayon Sports yakuye mu gutsindwa na APR FC iyandagaje
Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko iyi kipe yakuye amasomo mu gutsindwa na APR FC ibitego 4-1 ku mukino wa nyuma w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya 2025.
Yavuze ko icyo babonye nk’ikipe ari uko bafite abakinnyi beza ariko bataramenyerana ndetse n’umutoza akaba ari mushya, bityo icyo bagiye gukora ari ugukosora bagendeye ku byo babonye kuri uyu mukino.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.
Yagize ati“Icyo umuntu yashima, ni uko umuntu ku giti cye, dufitemo abakinnyi beza, igisigaye ni ukureba uko abo bantu bahuzwa. Mfite icyizere ko n’iyo myitozo umutoza agiye gushyiramo imbaraga.”
Murenzi yavuze ko n’ubwo Rayon Sports iri mu bihe byo kwiyubaka, bidakuraho amarangamutima y’abafana bayo bababajwe no gutsindwa na APR FC, ibitego 4-1.
Ati “Nanjye nka Perezida byarambabaje gutsindwa, icyo nababwira, nabakomeza. Ubuyobozi burahari ngo turebe ibyuho byabayemo, ibitagenze neza tubikosore, bagume hafi y’ikipe yabo. Nta kintu kibi nko gutsindwa ugacika intege ku buryo n’aho wagakwiye guhaguruka ngo uzamuke, ugahera hasi. Ntiduhere hasi.”
Murenzi yavuze ko Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka aho iteganya kugura abakinnyi bashya babiri b’Abanyarwanda.
Ati “Abakinnyi b’abanyamahanga turabafite, hari abameze neza bari gukina, hari abarwaye na bo mu minsi ya vuba bazaba bagarutse. Nta mukinyi w’umunyamahanga dukeneye kongeramo, keretse abaye afite impano yihariye ku buryo yarusha abahari.”
“Abo Banyarwanda twifuza kongeramo, imyanya ibiri abatoza batugaragarije, turi kureba aho twabakura hano mu gihugu cyangwa se n’abandi Banyarwanda bakina hanze y’igihugu bashobora kuza bakongera amaraso mu ikipe.”
Yongeye ko iyi kipe yamaze gutandukana Harerimana Abdelaziz ‘’Rivaldo’’ n’Umunya-Tunisia, Mohammed Chelly
Abakinnyi bari mu biganiro byo gutandukana barimo Adama Bagayogo [uyirimo nk’uwatijwe] ndetse n’abafitanye amasezerano na yo barimo Niyonzima Olivier Seif, Pavelh Ndzila na Musore Prince.
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026, ubwo izaba yakiriye Al-Hilal SC mu mukino ushobora kubera Kigali Pele Stadium aho kuba kuri Stade Amahoro nkuko byari biteganyijwe.
Ni umukino atozwa na Lomami Marcel nyuma yaho, umutoza mukuru Bruno Ferry asabye uruhushya rwo kujya mu Bufaransa kwita ku mubyeyi we urwaye.