Angola yateye utwatsi icyifuzo cya Tshisekedi cyo kumufasha mu ntambara

Angola yateye utwatsi icyifuzo cya Tshisekedi cyo kumufasha mu ntambara

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 binjira mu Mujyi wa Uvira tariki ya 10 Ukuboza 2025, abo mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahiye ubwoba, batekereza ko Umujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika na wo ushobora gufatwa vuba.

Ku wa 12 Mutarama 2026, ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko ubwo Umujyi wa Uvira wari umaze gufatwa, Leta ya RDC yasabye ibihugu bitandukanye inkunga y’abasirikare kugira ngo bayifashe kurwanya AFC/M23.

Hagati mu Ukuboza, Leta ya RDC yoherereje Angola ubusabe bwo kuyifasha mu bya gisirikare, ishingiye ku kuba ifata Luanda nk’umwishingizi w’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko Leta ya Angola yanze igitekerezo cyo kohereza ingabo muri RDC, yibutsa Tshisekedi ko no mu gihe ingabo zo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo zari zaragiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, na bwo nta basirikare yoherejeyo.

Tariki ya 14 Ukuboza, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yagiriye uruzinduko i Luanda, mugenzi we uyobora Angola n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço, amumenyesha ko icyo ashyigikiye ari ibiganiro bya politiki.

Tshisekedi yasubiye i Luanda tariki ya 5 Mutarama 2026. Uwo munsi yumvikanye na Lourenço ko hakwiye kubaho ibiganiro bihuza Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ababurwanya nka AFC/M23. Perezida wa RDC yifuje ko byabera i Kinshasa.

Hashingiwe ku busabe bwa Tshisekedi, Lourenço akomeje ibiganiro n’Abanye-Congo bashobora kwitabira ibiganiro by’amahoro bishya. Joseph Kabila n’abantu be ba hafi barimo Moïse Nyarugabo na Raymond Tshibanda baherutse i Luanda.

Leta ya RDC n’iya Angola biri kwirinda kwita iyi gahunda “ibiganiro by’amahoro bishya” nubwo ibimenyetso byose byerekana ko ari bishya.

Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yasabye Lourenço kugaragaza itandukaniro riri hagati yabyo n’ibya Doha.

AFC/M23 yasabye kugaragarizwa iri tandukaniro mu gihe na yo yatumiwe i Luanda mu myiteguro y’ibiganiro bishya biteganyijwe i Kinshasa.

Tariki ya 8 Mutarama, Tshisekedi yasubiye i Luanda, aganira na Lourenço ku Banye-Congo amaze kuvugisha kuva bemeranya ku rutonde rw’abashobora kwitabira ibiganiro bishya biteganyijwe i Kinshasa.

Posted On: Jan 13,2026