Babiri bakomeje kuba kidobya mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Babiri bakomeje kuba kidobya mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko abayobozi babiri bo mu Burundi ari bo bari gutuma kuzahura umubano w’ibihugu byombi bigorana.

Ni igisubizo yahaye umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique ubwo yamubazaga uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uhagaze muri iki gihe.

Umwuka mubi waratutumbye hagati y’u Rwanda n’u Burundi ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga ibice byo mu Kibaya cya Ruzizi n’Umujyi wa Uvira, mu ntangiriro za Ukuboza 2025.

Leta y’u Burundi yashinje u Rwanda gufasha AFC/M23 no kurasa ku butaka bw’u Burundi, ariko ibyo rwabiteye utwatsi, rugaragaza ko ari ibirego bidafite ishingiro.

Abakurikiranira hafi amakimbirane yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bagaragaje ko hari impungenge z’uko ibihugu birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi bishobora kujya mu ntambara.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Uvira, abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi bahuriye mu nama zigamije guhosha umwuka mubi, tariki ya 14 n’iya 28 Ukuboza 2025.

Ati "Nk’uko bisanzwe, icyo u Rwanda rushaka ni ukubana neza n’u Burundi. Ariko amagambo ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we ntiyoroshya akazi kacu."

Kuva umubano w’ibihugu byombi wazamba mu mpera za Ukuboza 2023, u Rwanda rwagaragaje ko rushaka gukomeza kuganira n’u Burundi kugira ngo bikemure amakimbirane bifitanye.

Intumwa z’ibi bihugu zahuriye mu nama zitandukanye, zemeranya kwirinda ibyatuma umwuka mubi wongera gututumba, ariko Perezida Ndayishimiye yasura abaturage, yaganira n’abayobozi cyangwa abanyamakuru, akibasira u Rwanda bikomeye.

Muri Werurwe 2025, Ndayishimiye yatangarije BBC ko niba u Rwanda rushaka gutera u Burundi, na bwo buzatera i Kigali.

Ati “Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Tariki ya 5 Kanama 2025, Perezida Ndayishimiye yagize Dr. Bizimana Edouard Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Byagaragaye ko we afite amatwara atandukanye cyane n’aya Albert Shingiro yari asimbuye, kuko uyu wahoze ari ambasaderi w’u Burundi mu Burusiya adakoresha amagambo ya dipolomasi.

Kuva mu ntangiriro za Ukuboza 2025, Minisitiri Bizimana yibasiye cyane u Rwanda yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X, atitaye ku biganiro byari bikomeje hagati y’impande zombi.

Tariki ya 3 Mutarama 2026 yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati "U Rwanda rwagerageje Perezida wa Amerika ngo rurebe ariko ntacyo yigeze abikoraho, none ubu rukomeje gufata ibindi bice mu Burasirazuba bwa RDC rurenga ku masezerano ya Washington. Ni ingenzi kandi gushimangira uruhare rubi rwa Qatar iri gukoresha izina ryayo n’amafaranga kugira ngo ibuze Amerika kugira icyo ikora.”

Minisitiri Bizimana yokejwe igitutu nyuma yo gutangaza aya magambo yibasira abahuza, ahita ayasiba. Perezida Ndayishimiye yamuvuguruje ku mugaragaro, ashima uruhare rwa Leta ya Qatar mu buhuza no mu iterambere.

Posted On: Jan 13,2026