Bill Ruzima yarokowe nyuma yo kureka ibiyobyabwenge

Bill Ruzima yarokowe nyuma yo kureka ibiyobyabwenge

Umuhanzi Bill Ruzima, watawe muri yombi afite ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, akoherezwa mu kigo ngororamuco cy’i Huye, nyuma yo kubyigobotora, yamaze kuba umurokore muri ADEPR.

Ruzima yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025, akekwaho ibyaha byo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Uyu muhanzi akimara gutabwa muri yombi yemereye Ubugenzacyaha ko asanzwe akoresha iki kiyobyabwenge kuva mu 2022.

Mu gitondo cyo ku wa 19 Ugushyingo 2025, Ruzima yoherejwe mu kigo ngororamuco cy’i Huye gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge, kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko “yoherejwe mu kigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ aho agiye kwitabwaho n’abaganga kugira ngo akire ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.”

Inshuti ze za hafi zatangarije UMUSEKE ko uyu muhanzi, watangiye kumenyekana akiririmba muri Yemba Voice, yavuye muri icyo kigo mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2025.

Aba bavuga ko Bill Ruzima, umurebeye inyuma, bigaragara ko yabaye muryerye, kuko isura ye icyeye kandi no mu kanwa hakaba hasa neza.

Izo nshuti zivuga ko Ruzima, ataratabwa muri yombi, yanywaga inzoga, ariko ko aho aviriye muri ‘Rehab’ anywa amazi, ndetse ko yabaye “umuyoboke w’Itorero rya ADEPR”, akaba ariho asigaye asengera.

Bill Ruzima, ukundwa kubera ijwi rye ritangaje n’indirimbo ze zirimo Imana y’Abakundana, Munda y’Isi n’izindi, ubu arabarizwa iwabo mu karere ka Nyanza.

Posted On: Jan 05,2026