Capt Ibrahim Traoré yasimbutse indi Coup d'Etat yari yapanzwe neza

Capt Ibrahim Traoré yasimbutse indi Coup d'Etat yari yapanzwe neza

Minisitiri w’Umutekano muri Burkina Faso, Mahamadou Sana yatangaje ko abantu benshi bafunzwe nyuma yo gukekwaho gutegura umugambi waburijwemo wo kwica Perezida Capt Ibrahim Traoré mu mpera z’icyumweru gishize.

Minisitiri Sana yabitangaje ku wa 6 Mutarama 2026, ubwo yari kuri televiziyo y’igihugu, avuga ko uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi wateguwe na Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba, wakuwe ku butegetsi na Traoré muri Nzeri 2022.

Yagize ati “Inzego zacu z’ubutasi zaburijemo icyo gikorwa amasaha make mbere y’uko gishyirwa mu bikorwa. Bari bateguye kwica Umukuru w’Igihugu, bagatera n’izindi nzego z’ubutegetsi zikomeye.”

Yongeyeho ko uwo mugambi watewe inkunga na Côte d’Ivoire, ndetse abo mu butasi bavumbuye ’video’ yerekana abacuze uwo mugambi barimo kuganira uburyo bazabigenza.

Muri ayo mashusho Minisitiri Sana avuga ko bavugaga uburyo bategura kwica Capt Traoré bamwegereye cyangwa bateze ibiturika iwe. Bagombaga kubikora ku wa 03 Mutarama 2026 nyuma ya Saa Tanu z’ijoro.

BBC yanditse ko muri uwo mugambi bari gukurikizaho bamwe mu basirikare bakuru bari hafi ye hamwe n’abasivili bakomeye.

Minisitiri Sana avuga ko Lt Col Damiba yari gufashwa na bamwe mu basirikare n’abasivile bamushyigikiye, kandi yari yabonye inkunga y’ibihumbi 125$ avuye muri Côte d’Ivoire.

Ati “Dukomeje gukora iperereza kandi twafashe abantu benshi. Bazashyikirizwa ubutabera vuba.”

Uyu muyobozi yavuze ko iki kibazo kikiri gukurikiranirwa hafi asaba abaturage kutita ku bihuha bigamije kubayobya.

Lt Col Damiba yabaye perezida wa Burkina Faso kuva muri Mutarama ageza Nzeri 2022, nyuma yo gufata ubutegetsi akuyeho Roch Marc Christian Kaboré wari wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka itanu.

Kuva Lt Col Damiba yavawaho, aba mu buhungiro muri Togo.

null

 

Posted On: Jan 08,2026