Donald Trump yateguje Perezida Mushya wa Venezuela ko nadakora ibyo ashaka azahura n'ibibazo birenze ibyo Maduro yahuye nabyo

Donald Trump yateguje Perezida Mushya wa Venezuela ko nadakora ibyo ashaka azahura n'ibibazo birenze ibyo Maduro yahuye nabyo

Perezida wa Amerika Donald Trump yaburiye Perezida wa Venezuela, Delcy Rodríguez, ko nadakora ibyo Amerika imusaba azahura n’ibikomeye kurusha ibyo Perezida Nicolas Maduro yahuye na byo.

Trump yavuze ko ubuyobozi bwasigaranye igihugu nibutemera gukorana na Amerika ngo igihugu gisubizwe ku murongo hazagabwa ikindi gitero.

Yabitangaje mu gihe ku wa 3 Mutarama 2026, Amerika yafatiye Maduro mu nzu ye n’umugore we bajyanwa i New York ndetse biteganyijwe ko bagezwa imbere y’urukiko bwa mbere ku wa 5 Mutarama.

Bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro Trump yagiranye na The Atlantic, Trump yavuze ko Delcy Rodríguez “nadakora ibikwiye, azabyishyura mu buryo buremereye, ndetse kurusha Maduro.”

Trump yavuze ko abumva gukuraho ubutegetsi bwa Venezuela nk’ikibazo bakwiye kumenya ko uko biri ubu ari byo byiza ugereranyije n’uko igihugu cyari kiyobowe.

Ku rundi ruhande intambara ya Trump muri Venezuela ifatwa nk’ishingiye ku gushaka kwigwizaho ibikomoka kuri peteroli by’iki gihugu cya mbere ku Isi gifite uyu mutungo kamere kuko kibarirwa utugunguru miliyari 303 bigaragara ko turi mu butaka tutari twacukurwa, naho Amerika ifite utubarirwa muri miliyari 45.

Amerika icukura utugunguru miliyoni 13,5 ku munsi mu gihe Venezuela icukura miliyoni imwe gusa ku munsi.

Na ho mu buryo ikoreshwamo, Amerika ikoresha utugunguru miliyoni 20 ku munsi, tungana na 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikenerwa ku Isi mu gihe Venezuela ikoresha utugunguru ibihumbi 325 gusa.

Posted On: Jan 05,2026