Gicumbi: Umugabo utunze abagore 7 akomeje gutangaza benshi

Gicumbi: Umugabo utunze abagore 7 akomeje gutangaza benshi

Mu Karere ka Gicumbi, umugabo Minani Evaliste akomeje gutangaza benshi nyuma yo gushaka abagore barindwi, akabitaho kimwe, aho anateganya kongeraho uwa munani.

Minani, wahiriwe n’ubucuruzi mu cyaro, atuye mu Mudugudu wa Nyande, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba.

Ni umugabo utebya cyane, uvuga ko yivanye mu buzima bwo gucuruza kalendari akaza guhirwa no guhiga ifaranga, kugeza ubwo ahindura isantere y’aho atuye, maze rubanda rukamwirahira.

Muri ako gace, Minani yabaye ikimenyabose; ahafite inzu z’ubucuruzi zigera kuri eshanu, ni mu gihe kandi yubakiye abatishoboye bararaga rwa ntambi bagera kuri bane, ubu bakaba bamwenyura.

Uyu mugabo kandi agira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo aho atuye, birimo amavomo, gusana imihanda, ndetse akaba aniyambazwa iyo hari inkunga ikenewe.

Inkuru ya Minani irushaho gutangaza benshi iyo igeze ku muryango we, aho ngo uko amafaranga yiyongera, ari nako ibishashi by’urukundo birushaho kumuhatira gushaka abagore benshi.

Mu kiganiro na bagenzi bacu ba Radiyo Ishingiro, ahamya ko kuri ubu afite abagore barindwi kandi bose abitaho kimwe.

Agira ati: “Abagore banjye, buri umwe mwubakira ukwe kandi akaba afite n’imirima ye; bose mbakunda kimwe.”

Ku bijyanye no kuzuza amabanga y’abashakanye, avuga ko nta mugore atera ishyari, kuko bose abagenera ibihe bingana kandi akabaha ibikwiye ku buryo ntawakwifuza kumuca inyuma.

Ati: “Njye, icyo nshaka ni uko abana banjye babaho neza; naho iby’akabariro, iyo mbonye akanya ndagusura. Mu minsi irindwi ndabasaranganya.”

Mu kwirinda amakimbirane hagati y’abo bagore barindwi, uyu mugabo avuga ko buri umwe aba iwe, undi akaba iwe, kandi ko abubakira mu midugudu n’utugari dutandukanye.

Yivugira ko muri abo bagore, udashoboye ubucuruzi amugurira imirima agahinga kijyambere, ndetse ko anateganya gushaka uwa munani, kuko ari kumutegurira uko azabaho n’abana be.

Abaturanyi ba Minani, uri mu kigero cy’imyaka 55, bamuhamya nk’umugabo w’umutima mwiza, kandi bekemeza ko nta waburara yamutungutseho kuko ngo atagira ubugugu.

Kabanyana Languida agira ati: “Ni umuntu mwiza cyane; sinaburara Minani ahari, kandi bigera n’igihe abaturage bose akaduha ubusabane no gutangira umwaka, yaduhaye agacupa turinywera.”

Nemeyabahizi Sitefano we avuga ko, usibye kuba uyu mugabo azwiho kugira abagore benshi bakabana mu mahoro, ngo yicisha bugufi, kandi akanagira uruhare mu iterambere ry’aho atuye.

Agira ati: “Hari n’ahantu uyu muhanda ugana ku mashuri y’i Nyange Minani yatanze amafaranga kugira ngo bawukore. Iyo abyaranye n’umuntu uwo mwana, ntata agaciro. Minani nta cyaha afite pe.”

Uyu mugabo, umaze kubyara abana 13 kuri abo bagore barindwi, ashimangira ko nta n’umwe babana ku gahato kandi ko bose babayeho neza, kuko buri umwe yamuhaye umutungo we.

 

Posted On: Jan 09,2026