Haketswe abagambanyi muri Perezidanse y'u Burundi - ndayishimiye akora ibintu byatunguye benshi
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yikanze ko mu biro bye harimo ‘abakorera abami babiri’, abacira imigani y’imigenurano ibateguza ko ibyabo bishobora kugira iherezo ribi.
Hashize iminsi havugwa umwuka mubi hagati y’abayobozi bo mu ishyaka CNDD-FDD, ushingiye ahanini ku mahitamo y’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027.
Bivugwa ko Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, Gervais Ndirakobuca uyobora Sena na Gélase Daniel Ndabirabe uyobora umutwe w’abadepite badashyigikiye ko Ndayishimiye yazongera guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Hari abanyamuryango bakuru bo muri CNDD-FDD bafashe icyemezo cyo gukomeza gushyigikira Ndayishimiye, baremye itsinda bise ‘Bene Samurarwa’. Bakora inama zihariye, bakaganira ku hazaza h’ubutegetsi.
Abasesengura politiki yo mu Burundi basobanura ko ubwo Ndikuriyo yafataga umwanzuro wo kwegura ku mwanya yari afite muri Sena mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, yashakaga gushyira imbaraga muri CNDD-FDD, ategura ahazaza he kuko bivugwa ko na we yifuza kuyobora u Burundi.
Amagambo Ndikuriyo yavugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 2 Mutarama 2026 yagaragaje ko ashaka kugira ijambo rirenze iry’Umunyambanga Mukuru wa CNDD-FDD kuko yiyise umunyabubasha ushobora gufata ibyemezo bikomeye.
Ndikuriyo yabajijwe bimwe mu bibazo byaherukaga kubazwa Ndayishimiye ubwo yaganiraga n’abanyamakuru n’abaturage tariki ya 27 Ukuboza, ariko noneho we atanga ibisubizo byihariye, binafite uburemere kurusha ibyatanzwe n’Umukuru w’Igihugu.
Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yabajijwe igihe Leta y’u Burundi izafungurira umupaka wa Gatumba n’uwa Vugizo yegereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asubiza ko izafungurirwa mu gihe kimwe n’iy’u Burundi buhuriyeho n’u Rwanda.
Ni ubwa mbere hari humvikanye igisubizo nk’iki kuko Perezida Ndayishimiye cyangwa abo muri Guverinoma y’u Burundi basobanuraga ko umupaka wa Gatumba n’uwa Vugizo izafungurwa mu gihe umutekano uzaba wagarutse mu bice byo mu kibaya cya Rusizi.
Amakuru ava mu ntara ya Gitega ahamya ko mu gitondo cyo ku wa 5 Mutarama, Perezida Ndayishimiye yazindukiye ku biro bye, ajya kureba abakozi bari mu masengesho abanziriza akazi. Ahageze yaratonganye bikomeye, yibasira abo mu rwego rwa politiki, abashinja kutamuyoboka.
Mu byababaje Ndayishimiye harimo ko abanyapolitiki batitabira amasengesho abanziriza akazi kandi iyo adahari batangira kumunegura, nyamara iyo bari kumwe bamwiyorobekaho, bakamwereka ko bamukunda.
Aya makuru avuga ko Ndayishimiye yabwiye aba banyapolitiki ko atazemera abakorera “Abami babiri”, abacira imigani myinshi yo kubaburira irimo “Abwirwa benshi, akumva bene yo”, arangije akomereza urugendo kuri Minisiteri y’Imari.
Urugendo rutunguranye rwa Ndayishimiye kuri iyi Minisiteri ruvuze byinshi. Hari hashize icyumweru umuyobozi wayo, Minisitiri Dr. Alain Ndikumana agaragarije Abasenateri ko sosiyete FOMI ikora ifumbire mvaruganda imutera ubwoba kubera ko yanze kuyiha amafaranga arenga miliyari 50 Fbu atari mu masezerano yagiranye na Leta.
Imbere y’abanyamakuru, Ndikuriyo yateye utwatsi impungenge za Minisitiri Ndikumana, asobanura ko icyo kibazo cyavugiwe ku mbuga nkoranyambaga gusa, kandi ngo ntibyumvikana ko umuyobozi ukomeye nka we avuga ko atizeye umutekano we.
Ati: “Icyo nzi cyo mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu munsi tariki ya 2 Mutarama 2026, nta Murundi n’umwe ugeramiwe. Muri iki gihugu cya Ntare Rushatsi na Ndayishimiye, nta Murundi ugeramiwe. Iki gihugu cya miliyoni 13 z’abenegihugu, nta n’umwe ugeramiwe.”
Amasoko atandukanye ava mu Burundi ahamya ko urugendo rutunguranye rwa Perezida Ndayishimiye kuri Minisiteri y’Imari rwari rugamije gushyigikira abakozi bayo na Minisitiri Ndikumana by’umwihariko nyuma yo kuvuga ko atorohewe na FOMI.